Urwego rw'Abanyamakuru rwakomanyirije Cyuma 'wiyita Umunyamakuru' rusaba n'abandi babyiyita kubihagarika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cyuma Hassan asanzwe afite YouTube Channel yitwa Ishema TV akunze gutambutsaho ibiganiro bitavugwaho rumwe aho hari abamushinja kubiba amacakubiri no gukwirakwiza ibihuha mu gihe we avuga ko yafashe umurongo wo guca akarengane mu Rwanda.

Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura rwasohoye itangazo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021 ryibutsa ibyo umuntu akwiye kuba yujuje kugira ngo akore umwuga w'Itangazamakuru.

Iri tangazo ritangira rigira riti 'Umunyamakuru w'Umunyarwanda yaba ukura mu kigo cy'Itangazamakuru cyemewe cyangwa uwigenga cyangwa uhagarariye igitangazamakuru cy'amahanga mu Rwanda, ahabwa uburenganzira n'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura.'

Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura,rukomeza rugira ruti 'Rurongera kwibutsa abantu bose ko uwitwa Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan atari Umunyamakuru w'umwuga nk'uko abyiyitirirakuri YouTube channel ye yitwa Ishema TV.'

Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RM, Mugisha Emmanuel, ryibutsa abantu bose 'biyitirira umwuga w'itangazamakuru batarabiherewe uburenganzira kubihagarika kuko bihanirwa n'amategeko.'

Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura ruvuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye yifashishije murarandasi ariko ko bitamugira umunyamakuru.

Cyuma Hassan ukurikiranywe n'inzego z'ubutabera z'u Rwanda, amaze iminsi ajya kuburana ubujurire bw'Ubushinjacyaha ku cyemezo cy'Urukiko rwamugize umwere.

Gusa avuga ko mu kwitaba Urukiko yagiye abura abamushinja n'abamuburanisha akavuga ko ari ikimenyetso cy'uko ibyo ashinjwa bidafite ishingiro.

Bimwe mu byo aregwa harimo Gukoresha inyandiko mpimbano no kwiyitirira urwego rw'umwuga aho bifitanye isano no kuba yiyitirira umwuga w'Itangazamakuru mu gihe we avuga ko afite uburenganzira bwo kuwukora kuko uretse ngo kuba yararyize ariko n'amategeko yo mu Rwanda yemerera buri wese gukora uyu mwuga.

IKIGANIRO AHERUTSE KUGIRANA NA UKWEZI TV


UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Urwego-rw-Abanyamakuru-rwakomanyirije-Cyuma-wiyita-Umunyamakuru-rusaba-n-abandi-babyiyita-kubihagarika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)