UNILAK igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abarenga 900, yiyemeje gukomeza kwimakaza ireme ry’uburezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aba banyeshuri bagiye gushyirwa ku isoko ry’umurimo abarenga 600 ni ab’igitsina gore.

Umuhango wo gutanga izi mpamabumenyi ku nshuro ya 15 uzaba ku itariki 14 Ukwakira 2021, ukaba ari wo wa mbere ubaye muri UNILAK kuva Covid-19 yagera mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri UNILAK, Dr. Hakizimana Emmanuel, yavuze ko ubusanzwe iyi kaminuza itanga impamyabumenyi inshuro ebyiri mu mwaka ariko kubera icyorezo cya Coronavirus bitashobotse bigatuma bamwe bategereza.

Yakomeje agira ati “Abarangije bose siko bazitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo. Twahisemo gufata umubare muto ushoboka w’abazahagararira abandi yaba mu barangiza icyiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu (masters).”

Abanyeshuri 57 bahize abandi (abagize hejuru ya 80%), nibo bazitabira imbonankubone uyu muhango uzabera ku ishami rya UNILAK rya Nyanza, aho abasigaye bazawitabira bifashishije ikoranabuhanga.

Abazahabwa izi mpamyabumenyi ni abigiye mu mashami yose y’iyi Kaminuza yaba irya Kigali, Nyanza ndetse na Rwamagana. Abarangije icyiciro cya Kabiri (Bachelor) ni 850 mu gihe abarangije Masters ari 133. Muri aba harimo ab’ igitsina gore 603 n’ab’ igitsina gabo 380.

Dr Hakizimana yavuze ko abarangije bose bize amasomo atandukanye arimo amategeko, ibidukikije, ikoranabuhanga ndetse n’ajyanye n’ubukungu muri rusange arimo icungamutungo, ibijyanye n’imari, gucunga abakozi, kumenyekanisha ibikorwa, ibijyanye n’amakoperative n’ibindi.

Irajwe ishinga n’ireme ry’uburezi

Uyu muyobozi yavuze ko abarangije muri iyi kaminuza bose kuva ku nshuro ya mbere bari gutanga umusanzu ukomeye hirya no hino ku Isi by’umwihariko mu Rwanda, aho yasobanuye ko ikibaraje ishinga ari ugutanga uburezi bufite ireme.

Ati “Ubu ibikorwa remezo byo gukoreramo birahari bihagije, ubu turimo kuzamura cyane ibijyanye n’ireme ry’uburezi, ubu niho icyerecyezo cyacu n’imbaraga zacu ziri kuko ariho Isi igana.”

“Ireme ry’uburezi mvuga ni ukubanza ukagira aho ukorera heza icyo twaragikemuye, icya kabiri ni ukugira abari mu bafite ubunararibonye, ikindi ni ukwigisha tugerageza guhuza ibyo twigisha n’ibiri ku isoko ry’umurimo, turi no gushyira ingufu mu bufasha myumvire (mentorship) kugira ngo umuyeshuri ntaze gusa kuko ashaka igipapuro ahubwo afashwe kumva icyo ashaka.”

Dr. Hakizimana yavuze ko iyi kaminuza ifite amasezerano n’ibigo bitandukanye bikora ibihuye n’amasomo batanga birimo amabanki, za koperative, ibikora ibijyanye n’ibidukikije n’ibindi byose kugira ngo bafashe abanyeshuri kumenya guhuza ibyo bize n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

UNILAK kuva mu 1997 yashingwa n’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadventiste, FAPADER, imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barangije icyiciro cya kaminuza barenga ibihumbi 13 ndetse n’abarangije Masters basaga 500.

Ubuyobozi bwa bwitegura gutanga impamyabumenyi ku barenga 900 bayirangijemo bwavuze ko burajwe ishinga n'ireme ry'uburezi



source : https://ift.tt/3ay9g97
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)