Bimwe mu byo Abanyarwanda biteze ku bayobozi b’inzego z’ibanze bagiye gutorwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe imyiteguro y’ayo matora irimbanyije, bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ibyo bifuza ko abazatorwa bazitaho.

Ibyagezweho ni byinshi muri manda irangiye ndetse yiyongereyeho umwaka kubera COVID-19 yazitiye amatora ntabere ku gihe.

Abanyarwanda bavuga ko bishimiye ibyagezweho ariko hari n’ibindi bitaragenda neza biteze ko abayobozi bashya bazabinoza.

Kurwanya ruswa

Umwe mu baganiriye na Radio Rwanda yagize ati “Inzego z’ibanze tuzitezeho iterambere, ubuyobozi bwiza, kudufasha kurwanya ruswa [urabona ko ari yo yibasiye abayobozi b’inzego z’ibanze], serivisi nziza n’ubuyobozi bwegereye abaturage.”

“Ikintu twumva bakosora cyane cyane ni ugufasha abaturage. Nko kujya ku Biro by’Akagari ugiye kwaka serivisi ukirirwayo umunsi wose abayobozi bagucaho bakakwihorera kandi bakureba.”

Umuryango uharanira Kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transaparency International Ishami ry’u Rwanda, mu 2020 wagaragaje ko inzego z’ibanze ziza ku isonga mu kumungwa na ruswa.

Akarusho kabaye mu bihe bya COVID-19 aho kwaka no guhabwa serivisi byari bigoranye bitewe n’ingamba zo kuyirinda, bityo baturage bagasabwa bitugukwaha kugira ngo bazibone. Abarirwa muri 14.288.500 Frw ni yo yishyuwe muri ubwo buryo mu mezi 12.

Serivisi inoze

Undi muturage yasabye ko abayobozi bagiye gutorwa bazita ku bifitiye akamaro rubanda by’umwihariko ibigamije iterambere.

Ibyo bigomba kugendana no gutanga serivisi zinoze, abayobozi bagaharanira gufasha abaturage babagannye bafite ibibazo.

Ati “Ibyo twifuza ku bayobozi bazatorwa, icya mbere ni ukuzita ku iterambere n’icyatuma umuturage agira imibereho myiza. N’ubundi ubuyobozi buriho busanzwe buduha serivisi nziza ariko hagize icyaba kitagegenda neza, twifuza abayobozi bazatorwa bazamura imyumvire kugira ngo n’ikitagenda neza bazagikosore.”

Kongera ibikorwaremezo

Abenshi bagaragaza ko biteguye neza kwitorera abayobozi bababereye ariko nabo bakazakomeza kumenya ibyo bakeneye bashyigikira intego z’iterambere igihugu cyihaye.

Umwe yagize ati “Imihanda yacu ikeneye gukorwa kugira ngo natwe dutere imbere kuko aka gace dutuyemo nta mihanda gafite. Twifuza ko abayobozi barushaho kutuvuganira [mu gihe tuzaba] tubashyizeho.”

Urwego rw’ibikorwaremezo ruri mu zigomba kwitabwaho cyane kuko ahanini iterambere ry’umuturage n’imibereho myiza ye ni rwo bishingiraho.

Kugira ngo umwana yige neza, umuturage abone ubuvuzi, igice kimwe kigire ubuhahirane n’ikindi ndetse ingo zitandukane n’icuraburindi zimakaze ikoranabuhanga; bisaba ko haba hari amashuri, imihanda, amashanyarazi, amazi meza n’ibitaro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yahaye abayobozi bazatorwa umukoro wo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta uko bikwiye kugira ngo hihutishwe ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage.

Ati “Wageze mu karere ukaba uzi ngo ibyo Perezida yemereye abaturage ni ibi, ugomba gukora uko ushoboye kugira ngo bigerweho.”

“Icya kabiri, kugira ngo bishoboke ni ugukomeza kuvugurura imitangire ya serivisi. Abaturage bagira ibibazo hagati yabo ubwabo; hagati yabo n’inzego; hagati yabo n’imishinga, abashoramari na ba rwiyemezamirimo; bakeneye serivisi zibafasha kongera umusaruro n’ibindi; ibyo byose bigomba gukemuka.”

Biteganyijwe ko amatora y’inzego z’ibanze azatwara ingengo y’imari ingana na miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Mu rwego rwo kwirinda icyorezo, azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amatora y'inzego z'ibanze azaba hagati y'impera z'Ukwakira n'Ugushyingo 2021

Inkuru bifitanye isano: NEC yatangaje ingengabihe y’amatora y’inzego z’ibanze




source : https://ift.tt/3iT16wL
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)