Icukumbura ku mugabo witwa Shyaka Gilbert bivugwa ko yaburiwe irengero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore w’uwo Shyaka yitwa Dushimirimana Antoinette. Umugabo we guhera muri Mata uyu mwaka, yatangiye kujya yumvikana mu biganiro binyura kuri YouTube. Na we yashinze Shene yitwa “Ijwi ry’Imfubyi”.

Yakoranye ibiganiro n’abarimo Karasira Aimable uri mu maboko y’inzego z’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaye kandi no ku zindi Shene za YouTube atanga ibiganiro biri mu mujyo ujya kumera nk’uwa Karasira.

Hashize iminsi bivugwa ko yaburiwe irengero ndetse ku mbuga nkoranyambaga hanyuze ibaruwa bivugwa ko yandikiwe Perezida wa Repubulika umugore we amutabariza.

Gusa mu bucukumbuzi IGIHE yakoze, ibyari muri iyo baruwa si ukuri cyane ko Dushimirimana azi neza aho Shyaka, umugabo we ari, cyane ko yavuye mu Rwanda abizi kandi bavugana.

Abazi ikibazo cy’uyu mugore basobanura ko yagerageje gutorokana n’umugabo biranga arafatwa, aza kongera arabigerageza ku wa 29 Nzeri 2021, atabwa muri yombi.

Uko Shyaka yatorotse igihugu bikitwa ko yaburiwe irengero
Ubusanzwe Dushimirimana ni umugore wa Shyaka Gilbert. Uyu mugabo amakuru agera kuri IGIHE ni uko ku wa 23 Kanama 2021 yatorotse igihugu akajya muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe i Cyanika.

Ibimenyetso bigaragaza ko ku wa 22 Kanama 2021, Shyaka n’umugore we bari mu Karere ka Gicumbi, aho bateze imodoka ibageza ku Mupaka wa Gatuna.

Bahageze, bavuye mu modoka abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka babasaba ibyangombwa byabo, umugabo yerekana indangamuntu ye ariko umugore we avuga ko ntayo afite.

Abari bahari babwiye IGIHE ko muri icyo gihe ubwo umukozi wa Immigration yari arimo aganira na Dushimirimana, umugabo yikinze ku ruhande aratoroka, ahita anakuraho telefoni ye.

Bwarakeye, uyu mugabo aca mu nzira zitemewe ku Mupaka w’u Rwanda wa Cyanika yinjira muri Uganda. Icyo gihe ngo yafashijwe n’abantu bane barimo abacuruzi ba magendu.

Muri abo bane, IGIHE yamenyemo uwitwa Ntirenganya uzwi nka Mwambutsa, Ribakare uzwi nka Mafene (bombi batorokeye muri Uganda), Bayizere Gideon uzwi nka Boyi usanzwe ari umuturage w’i Kisoro.

Hari amakuru avuga ko ubwo bari bamaze kwambuka umupaka, Shyaka yahise atwarwa n’imodoka y’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, yerekeza ku ishami ryarwo i Kabale.

Umugore we ntiyabashije kumukirikira kuko yatawe muri yombi ku wa 22 Kanama 2021 ubwo yafatirwaga ku mupaka, gusa hashize iminsi mike ararekurwa.

Uyu mugore yafunzwe ubwo umugambi we wo kujyana n’umugabo we muri Uganda wari umaze gupfuba. Bivugwa ko yaburiwe n’inzego z’umutekano, zimusaba kutajya arenga ku mategeko ngo ashake kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Shyaka Gilbert yavuye mu Rwanda ajya muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe

Abarwanya u Rwanda bahise bamwigarurira

Ku mbuga nkoranyambaga cyane iz’abantu bazwiho kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, hacicikanye inkuru nyinshi zivuga kuri Shyaka n’umugabo we.

Bivugwa ko ubwo Dushimirimana yari amaze kurekurwa, yahise atangira kureshywa n’abantu bazwiho kunenga ubuyobozi bw’u Rwanda baba mu mahanga.

Bamwe muri abo ni Muhayimana Eugénie uba mu Bwongereza na Zihabamwe Noël ubarizwa muri Australie.

Nka Zibahamwe mu minsi ishize yumvikanye ashinja Leta y’u Rwanda kumutera ubwoba ngo nyuma yo kwanga kuyibera maneko.

Yavuye mu gihugu mu 2006 ajya muri Australie nk’impunzi. Mu 2017 yaje gutangira kuvuga ko umutekano we uri mu kaga kubera ko ngo yanze kuba maneko wa Leta y’u Rwanda.

Mu bandi bahise bigarurira uyu mugore harimo n’abafite imiyoboro ya YouTube nka Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma ufite uwitwa Ishema Online TV baje no gukorana ikiganiro.

Harimo n’abandi bantu baba hanze y’u Rwanda barimo n’abatangaga ibiganiro kuri YouTube y’umugabo we yitwa “Ijwi ry’Imfubyi”.

Bivugwa ko Zihabamwe yahujwe na Dushimirimana bigizwemo uruhare na Uwimana Agnes ufite ikinyamakuru cyitwa Umurabyo.

Zihabamwe yanditse ibaruwa mu mazina ya Dushimirimana

Ku wa 23 Nzeri, BBC Gahuzamiryango yatambukije inkuru ifite umutwe ugira uti “Rwanda: Umugore yandikiye Perezida Kagame ku ihohoterwa yakorewe no ku mugabo we wabuze”.

Iyo nkuru itangira igira iti “Antoinette Dushimirimana wo mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Paul Kagame amusaba "ubufasha bwihutirwa ku mugabo wanjye waburiwe irengero no ku karengane n’iyicarubozo nakorewe igihe nari mfunzwe na polisi binyuranyije n’amategeko".

BBC ivuga ko iyo baruwa yatangajwe mu Cyongereza kuri Twitter n’uwitwa Marius Komeza uba hanze y’u Rwanda.

Amakuru yizewe IGIHE yabonye ni uko iyo baruwa itigeze yandikwa n’uyu mugore ahubwo ubwo yari amaze kuvugana na Zihabamwe, ariwe wamubwiye ko hari bwandikwe ibaruwa itabariza uwo bashakanye ndetse anamwemerera ko aza kubimukorera.

Ibyari mu ibaruwa byagaragaza ko Shyaka yashimuswe nyuma y’uko ngo yanditse ibaruwa igenewe Umukuru w’Igihugu ku wa 21 Mata 2021 asaba ko hagaragazwa uwishe se mu 1994 i Gicumbi mu Murenge wa Kibari (Komine Kibari).

Zihabamwe icyo yakoze ni ukwandika ibaruwa hanyuma asaba Dushimirimana gusinya ku gapapuro ku buryo umukono we uza gushyirwa kuri iyo baruwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri iyo baruwa, havugwamo ko Dushimirimana yakorewe iyicarubozo bwa mbere ubwo Polisi yamufataga ageze ku mupaka ikaza kumurekura. Gusa nta kintu na kimwe gihamya iryo yicarubozo kigaragaramo.

Dushimirimana yabeshye ko umugabo we yaburiwe irengero, aza gufatwa atorotse ashaka kumusanga muri Uganda

Umugore yongeye gufatwa atorotse

Aka wa mugani wa Kinyarwanda, Dushimirimana ntiyigeze yibuka ko yigeze gufatwa bwa mbere akurikiranyweho gusohoka mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

Amakuru dukesha abazi neza uyu mugore ni uko ku wa 24 Nzeri, yohereje abana be babiri i Musanze mu Kinigi kwa murumuna we. Hashize iminsi ibiri, na we abasangayo bigeze ku wa 29 Nzeri saa Kumi z’igitondo aza gutabwa muri yombi ashaka kwambuka umupaka anyuze mu nzira zitemewe i Cyanika.

Ngo yashakaga gusanga umugabo we muri Uganda na cyane ko ngo bari bamaze iminsi bavugana kuri telefoni, bandikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Hari amakuru avuga ko umugabo we bavuganaga ariwe wari waramurangiye inzira azanyuramo, abazamufasha ndetse amubwira ko nagera i Kisoro muri Uganda azahasanga abakozi ba CMI bazamufasha.

Yari yaramubwiye ko nagera muri Uganda azajya i Kampala akigaragaza nk’impunzi kuri HCR.

Yahabwaga amafaranga ngo akwize ko umugabo we yaburiwe irengero

Dushimirimana wari uziko umugabo we yatorotse cyane ko bavuganaga umunsi ku wundi aho ari muri Uganda, amaze kwigarurirwa n’abantu biyemeje guharabika u Rwanda, yatangiye kwakira amafaranga bamuhaga kugira ngo akomeze gukwiza igihuha.

IGIHE ifite amakuru ko hari abantu bamwoherereje amafaranga bari mu mahanga barimo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, Guinée n’ahandi.

Usibye abo kandi n’abo bakoranaga ibiganiro kuri YouTube bamuhaga amafaranga.




source : https://ift.tt/2YG65JO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)