Umutwe w'Iterabwoba wa Islamic State wigambye igitero cy'i Kampala muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aljazeera yatangaje ko Islamic State yifashishije ubutumwa bwa Telegram ikigamba kiriya gitero cy'igiturika cyaturikiye muri restaurant iherereye i Kawempe mu Mujyi wa Kampala ahakunze kunyura abantu benshi.

Ubutumwa bw'uriya mutwe w'iterabwoba buvuga ko kiriya gitero ari icy'abayoboke bawo babarizwa muri Uganda kandi ko cyari kigambiriye ba maneka ba Leta ya Uganda bari bateraniye haya.

Ni igitero cy'igiturika cyaturitse ahagana saa z'umugoroba (21:00') wo ku wa Gatandatu ubwo abantu basigaga igipfunyika cya kiriya giturika cyari kigizwe n'imisumari n'utundi dukoresho dutyaye tw'inzembe.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na Polisi y'icyo gihugu, bemeje ko kiriya gitero ari icy'iterabwoba aho banashimangiye ko abakigizemo uruhare bose batangiye gushakishwa ndetse bazanatabwa muri yombi mu gihe kitarambiranye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/Umutwe-w-Iterabwoba-wa-Islamic-State-wigambye-igitero-cy-i-Kampala-muri-Uganda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)