Amaze iminsi 5 ashaka uwamugura ngo yikenura ariko yabuze n'umwe ugeza ku mafaranga yikeneyemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore witwa Aliyu Na Idris ni uwo muri Leta ya Kaduna muri Nigeria wirirwa agenda icyapa gihamagarira uwifuza kumugura ko yamwishyura ubundi akamwegukana.

Ukurikije agaciro k'umuntu, uyu Aliyu Na Idris ubona atari kwihenda kuko ari kwaka miliyoni 20 z'amafaranga akoreshwa hariya angana n'ibihumbi 48 USD ashobora kugura Toyota Land Cruiser TXL.

Icyapa cya Aliyu Na Idris cyanditseho amagambo agira ati 'uyu mugabo aragurishwa 20 000 000 N', kikagaragaza ndetse na nimero ya Konti yo kwishyuriraho amafaranga n'amazina yayo.

Aliyu Na Idris yamaze iminsi itanu azengurukana kiriya cyapa, ubu aravuga ko yabuze n'umwe wageza ku giciro yifuza nubwo hari abamugeretse

Ati 'Narabyanze kuko amafaranga ari macye cyane ugereranyije n'ayo nshaka.'

Yatangaje n'icyo azamarisha ayo afaranga, aho ibihumbi 24 USD azagenera ababyeyi bamwibarutse ubundi ibihumbi 12 USD bikazaba ari imisoro ya leta naho uwamufashije kwamamaza ubucuruzi bwe akamwishyura ibihumbi 4 USD.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Amaze-iminsi-5-ashaka-uwamugura-ngo-yikenura-ariko-yabuze-n-umwe-ugeza-ku-mafaranga-yikeneyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)