Umumotari watoye $50, 000 akayasubiza nyirayo yahembwe na Perezida_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umumotari w' imyaka18 y' amavuko watoye amadolari y' Amerika 50, 000 (agera kuri miliyoni 50 mu mafaranga y'u Rwanda) akayasubiza umucuruzi w'umugore wari wayataye mu karere ka Nimba kari mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'icyo gihugu yahembwe na Perezida wa Liberia George Weah, aho yamuhaye amafaranga na buruse (bourse) yo kwiga.

Uyu mumotari witwa Emmanuel Tolue yahindutse intwari muri iki gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba, nyuma yo gutora ayo mafaranga azingiye mu gikapu cya plastike ayasubiza nyirayo Musu Yancy, nyuma y'uko uyu agiye kuri radio agasaba uwayatoye kuyagarura.

Madamu Yancy yashimye ubunyangamugayo bw'uwo musore, amuha amafaranga y'ububonamaso n'ibicuruzwa, byose hamwe bifite agaciro kagera ku madolari y'Amerika hafi 1,500 (agera kuri miliyoni 1,5 mu mafaranga y'u Rwanda).

Perezida Weah yashimye Bwana Tolue kubera 'imyitwarire myiza idasanzwe n'ubuturage bwiza' bitanga urugero rwiza ku rubyiruko.

Bwana Weah yasezeranyije guha icyubahiro uwo musore akamuhemba umudari wa mbere ukomeye muri Liberia â€" umudari w'indashyikirwa â€" kubera ubunyangamugayo bwe.

Uretse ibyo, Perezida Weah yanahaye uwo musore amadolari y'Amerika 10,000 (miliyoni 10 mu mafaranga y'u Rwanda) ndetse amuha na moto ebyiri nshya 'kugira ngo ushobore kwiyubaka no kwiteza imbere mu buryo bw'amafaranga'.

Bwana Tolue, wavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa karindwi akajya mu gukora ubucuruzi bwo gutwara abantu kuri moto, azanabona buruse yo kumwishyurira amashuri kugeza muri kaminuza.

Ivomo: BBC



Source : https://impanuro.rw/2021/10/19/umumotari-watoye-50-000-akayasubiza-nyirayo-yahembwe-na-perezida_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)