BREAKING : U Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 ba FLN #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda bariya barwanyi 11 ba FLN, cyabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Mu Burundi ni hamwe mu havugwa abarwanyi bo mu mitwe irwanya u Rwanda barimo abo muri uyu mutwe wa FLN nk'uko byakunze kugarukwaho n'abagiye bafatirwa mu bitero babaga bagabye mu Rwanda bagafatwa mpiri n'Igisirikare cy'u Rwanda.

Nanone kandi bamwe mu bagiye bafatwa ubu bari no kuburana mu nkiko zo mu Rwanda, bagiye biyemerera ko igisikare cy'u Burundi cyabateraga inkunga.

Mu rubanza rukomeye rwaregwagamo abantu 21 barimo Paul Rusesabagina wari umuterankunga w'imena w'uriya mutwe wa FLN, havuzwemo uburyo abari bayoboye iriya mitwe bagiye mu Burundi gushakirayo inkunga.

Uyu Paul Rusesabagira wari umuyobozi wa MRCD-FLN, yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 n'Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka mu gihe Callixte Sankara wari Umuvugizi w'uriya mutwe we yakatiwe gufungwa imyaka 20.

Gusa Igisirikare cy'u Burundi cyakunze kuvuga ko nta murwanyi n'umutwe uhungabanya u Rwanda uri ku butaka bwa kiriya gihugu.

Aba barwanyi ba FLN bafatiwe mu Burundi, bashyikirijwe u Rwanda nyuma y'uko u Rwanda na rwo rushyikirije u Burundi abarwanyi 19 b'umutwe wa RED-Tabara bafatiwe ku butaka bw'u Rwanda.

Bariya barwanyi 19 b'Umutwe wa RED Tabara bashyikirijwe u Burundi tariki 30 Nyakanga 2021, bafatiwe ku butaka bw'u Rwanda muri Nzeri umwaka ushize wa 2020 mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaguru.

Bariya barwanyi kandi bafatanywe n'ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu, imbunda n'ibindi biturika byose byashyikirijwe Igisirikare cy'u Burundi ubwo habagaho kiriya gikorwa cyo kubahererekanya.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/BREAKING-U-Burundi-bwashyikirije-u-Rwanda-abarwanyi-11-ba-FLN

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)