Tiwa Savage yavuze ku mashusho yohererejwe arimo asambana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage yavuze ko nta mafaranga azigera yishyura uwamusabye amafaranga ngo adashyira hanze amashusho ye arimo gukora imibonano mpuzabitsina n'umukunzi we.

Mu kiganiro 'The Angie Martinez Show' gitambuka kuri radio ya Power 105.1 FM yo muri New York yavuze ko hari umuntu wamwoherereje amashusho ari mu rukundo n'umukunzi we bahuje urugwiro yifuza amafaranga.

Uyu muhanzikazi uri muri Amerika, yabwiye iyi radio ati 'ejo ndi mu nzira mu modoka yanjye, umpagarariye(manager) yanyoherereje ubutumwa kuri telefoni ambwira ko hari amashusho yanyoherereje nyarebe. Narikanze nyarebye nibaza aho yayakuye, hari hashize nk'iminota 20.'

'Manaja yambwiye ko ayo mashusho yayahawe n'umuntu wari mu ikipe yacu, birancanga ndamubaza ngo turakora iki?'

Akomeza avuga ko uyu muntu amafaranga yose yaba yifuza atayamuha kuko nta cyamubwira ko atazagaruka kumusaba andi.

Ati 'manaja yarambajije ngo tumubaze ayo ashaka tuyamuhe? Namubwiye ko bidashoka kubera ko tumuhaye amafaranga uyu munsi, nyuma y'amezi 2 azagaruka ashaka andi na none, rero sinakwemera ko umuntu anyiba muri ubwo buryo.'

Tiwa Savage yavuze ko atakwishyura amafarango kugira ngo aya mashusho atazashyirwa hanze



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tiwa-savage-yavuze-ku-mashusho-yohererejwe-arimo-asambana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)