Rubavu : Umunyamakuru wa BTN yakubiswe n'abakora ubucuruzi bw'ingendo butemewe bumumenera Camera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa kane, tariki 07 Ukwakira ubwo uyu munyamakuru wa BTN yasagarirwaga n'abaturage bakorera mu gikari giparikamo ama Vatiri atwara abagenzi mu buryo butemewe, abakora akazi ko gutwara abantu bikarangira bacyuye umunyu.

RIB ntiragira icyo itangaza kuri iki kibazo ariko amakuru dufite ni uko yamaze kwakira ikirego cy'uyu munyamakuru.

Maisha Patrick, Umunyamakuru wa BTN TV avuga ko yasagariwe ubwo yari mu kazi, yahamagara Polisi bikarangira bamutwaye kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi, abamusagariye bagasigara bidegembya.

Ati 'Ubwo twari tugiye kureba aho baparika, narabanje mfata amashusho ku ma Vatiri yari aparitse hanze, ninjiye mu gikari cyo kwa Cassien na cyo gipakiramo ayo ma Vatiri, Umugabo witwa Rugamba n'umugore we barandwanyije bambwira ngo nsibe amashusho nafashe, barwanira Camera kugeza bayangije.'

Akomeza agira ati 'Rugamba umugabo w'uwo mugore bose barandwanyije bigera aho mpamagara Police, kuko bari bamfungiranye ngo ntasohoka, birangira Polisi intwaye kuri RIB njyenyine, abansagariye bakaba bataratabwa muri yombi.'

Maisha Patrick avuga ko akeneye ubutabera kuko bigayitse kwereka abaturage ikarita y'akazi ariko bikarangira bamurwanyije.

Mu mashusho yafashwe n'abaturage bari bashungereye yaba Rugamba n'Umugore bumvikana bavuga ko Camera bayimena kuko aho bari ari muri resitora kandi Business ari iyabo ndetse bavuga ko icyo gikari bacyishura.

Urwego rw'Abanyamakuru rwigenzura RMC rubinyujije kuri Twitter, aho rwasubizaga ubutumwa bwa Habumuremyi Joseph rwatangaje ko rugiye gufatanya n'izindi nzego rugakurikirana iki kibazo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umunyamakuru-wa-BTN-yakubiswe-n-abakora-ubucuruzi-bw-ingendo-butemewe-bumumenera-Camera

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)