Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 60 zirimo inyubako z’ikigo nderabuzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mvura yaguye ahagana saa munani n’igice igeza saa cyenda n’igice z’amanywa. Yangije ibisenge by’inzu 68 z’abaturage bo mu Tugari twa Rubona, Rutonde na Kajangwe mu Murenge wa Shyorongi, inyubako ebyiri zo’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi zirimo ahakoreraga ishami ry’ubwisungane mu kwivuza n’aho babagira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yabwiye IGIHE ko bakiri kubarura neza ibyangijwe n’iki kiza no gukora ubutabazi bw’ibanze.

Meya Kayiranga yasabye abaturage batahuye n’ibyago gufasha bagenzi babo bahuye n’ibiza. Yasabye kandi abafite inzu zidakomeye kurushaho kubizirika muri ibi bihe by’imvura.

Nta wahasize ubuzima ariko Meya Kayiranga yavuze ko hakomeretse abantu babiri naho umwe agira ihungabana.

Mu byangiritse harimo n’imyaka y’abaturage yiganjemo urutoki, ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’ibindi. Haracyakorwa ibarura ngo hamenyekane ibyangiritse byose.

Ku kigo nderabuzima cya Rwahi inyubako ebyiri zavuyeho ibisenge
Ibisenge by'inzu 68 nibyo bimaze kumenyekana ko byatwawe n'imuyaga
Amapoto y'amashanyarazi ni bimwe mu byangijwe n'imvura yaguye ivanze n'umuyaga



source : https://ift.tt/3iLc73m
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)