Bugesera: Hagaragaye umurambo w’umwana wari umaze iminsi aburiwe irengero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo w’uyu mwana wagaragaye kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo mu Mudugudu wa Kagasa 1 mu Kagari ka Ramiro mu Murenge wa Gashora.

Tariki ya 2 Ukwakira nibwo ababyeyi b’uyu mwana bari batangaje ko babuze umwana w’umukobwa ndetse banabimenyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo zibafashe gushakisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rurangirwa Fred, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumara icyumweru bashakisha kuri uyu wa Gatandatu aribwo habonetse umurambo w’uyu mwana.

Yagize ati “Ejo nibwo bamusanze mu murima uhingwamo imyumbati yapfuye. Inzego z’iperereza zahise zihagera zitangira iperereza ku cyaba cyamwishe."

Gitifu Rurangirwa yakomeje agira ati “Ubutumwa twaha abaturage ni uko tugomba gufatanya buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we bakajya batangira amakuru ku gihe ahaba hagaragaye ibibazo nk’ibi byaba byiza bakabigaragaza n’icyaha kitaraba kuko bifasha gukurikirana."

Umwana bikekwa ko yishwe yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Umurambo we wajyanwe mu bitato bya Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.’

Ikarita ya Satellite igaragaza umurenge wa Gashora muri Bugesera



source : https://ift.tt/3FzpZan
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)