Rubavu: Njyanama icyuye igihe ibabajwe n’isoko isize rituzuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byangajwe Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira ubwo hasozwaga Imirimo y’Inama njyanama irangije manda y’imyaka itanu.

Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, Nyirurugo Côme de Gaule yagize ati “Nk’ubu twakabaye dusize Gare ya Gisenyi wenda igeze kure yubakwa, Isoko rya kijyambere rya Gisenyi ryakabaye ryaruzuye, ariko harimo ibitaragenze neza mu buryo bw’Amafaranga, hari n’aho icyorezo cya Covid-19 cyadukomye mu nkokora n’Imitingito.”

Nyirurugo yakomeje avuga ko mu bindi basize bidatunganye harimo kwemeza igishushanyombonera cy’Umujyi, kigoma guca imiturire y’akajagari.

Nyirurugo yasabye Komite izabasimbura kuzakemura n’ikibazo cy’imitangire ya serivisi z’ubutaka zikenerwa n’abaturage benshi, by’umwihariko hongerwa abakozi bakora mu ishami rya serivisi z’ubutaka.

Yavuze kandi ku kibazo cyo kugaruza ubutaka bwa Leta bwiganje mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi, kuko Njyanama yagiye ibugaruza ariko abakozi bo muri iryo shami bakabigendamo biguru ntege.

Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu isoje Manda yahaye umukoro ababasimbura mu matora agiye gutangira ko bazahwitura Komite Nyobozi ikajya ibasha gusubiriza abaturage ku gihe kuko byagaragaye ko batinda gusubizwa, bikabadindiza.

Isoko rya Rubavu ryatangiye kubakwa n’akarere mu mwaka wa 2010, haza kubamo ibibazo byo kunanirwa kuryubaka ku bari barihawe n’imicungire mibi, byanagize uruhare mu kweguza abayobozi b’akarere mu 2015.

Hafashwe ingamba zitandukanye ngo rikomeze kubakwa ndetse ubu imirimo yarasubukuwe.

Imyaka 11 irihiritse isoko rya Gisenyi ryubakwa



source : https://ift.tt/3m9xz3V
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)