Padiri Fidèle Dushimimana yamuritse igitabo gikubiyemo inzira zo kurera umwana mu bwenge no mu gihagararo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitabo cyamuritswe kuwa 22 Ukwakira ku cyicaro cy’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.

Iki gitabo gikubiyemo ubumenyi bwo kwita ku mwana ukiri Urusoro kugeza mu ku myaka 18, imyaka y’ubwangavu n’Ubugimbi. Gikubiyemo imitwe itanu ijyanye n’ibyiciro by’imikurire y’umwana, kikagaragaza uko akwiye kwitabwaho muri buri cyiciro.

Padiri Dushimimana yavuze ko icyo gitabo gishobora gukoreshwa nk’imfashanyigisho yunganira ababyeyi, abarezi n’abandi bafite mu nshingano uburezi n’uburere bw’abana.

Padiri Fidèle Dushimimana yavuze ko umwana akwiye kwitabwaho neza kugira ngo akure neza azagirire akamaro igihugu.

Yagize ati “Njya gutekereza kwandika iki gitabo nabanje kureba ikibura mu muryango mugari, mpitamo gutegura iki gitabo ngamije kwerekana uko umwana akwiye kwitabwaho mu kigero arimo, kugira ngo uwo ari we wese ashobore kugira ubumenyi nyabwo ku kwita ku mwana ukiri muto kugeza nibura mu bwangavu n’ubugimbi.”

Yakomeje agira ati “Ndemeza ko muri ibi bice ariho umwana aba agomba kwitabwaho cyane kuko niho byose bishobora gupfira kandi ni naho abonera ubuzima nyabwo buhamye".

Yakomeje avuga ko buri gice cyose gifite ibyo kigenewe byakabaye biherwaho kugira ngo umwana akure neza mu gihagararo ariko kijyane n’imitekerereze ye.

Yavuze ko iyo kimwe gisimbutswe aribwo umwana agaragaza imyitwarire idahwitse, abantu bakavuga ko yananiranye.

Padiri Dushimimana ati"Muri iki gitabo buri gice cyose gifite ibikirimo byagakwiye gukorerwa umwana kugira ngo akure neza haba mu gihagararo, mu mitekerereze ariko n’ubwenge. Iyo kwimwe gisimbutswe niho tubona abana dukunze kwita ko bananiye imiryango ndetse bakishora mu bitabafitiye umumaro birimo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bitandukanye bitewe n’uko hari ibyo bagombaga kubona mbere batabonye. Ubu bumenyi bushobora gutuma dutegura neza abana bacu bakazakura neza bakavamo abaturage b’ingenzi bejo hazaza h’Igihugu".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yashimiye Padiri Dushimimana, avuga ko iki gitabo cyitezweho kunganira gahunda Leta yagiye ishyiraho mu kubungabunga uburezi n’uburere bihabwa abana.

Yagize ati “Ubusanzwe leta hari ibyo ifasha imiryango ifite abana bigaragara ko bafite ibijyanye n’imirire mibi ariko ubu bumenyi bwo burakenewe mu gufasha ababyeyi kwita ku bana bakiri mu nda kandi bwafasha gutegura neza uko yazaza tumwifuza bityo akanakura neza.”

Padiri Fidele Dushimimana wanditse iki gitabo hari n’izindi nyandiko z’ubushakashatsi zinyuranye yakoze ku byerekereranye no gutoza abana bo mu mashuri abanza kubana n’abandi mu mahoro ndetse no gukemura ibibazo bijyanye n’imibanire hagati yabo n’abandi.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu byerekeye imitekerereze n’imyitwarire ya muntu (PhD in Psychology) yavanye muri Universita Pontificia Salesiana i Roma mu Butaliyani.

Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu ni Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).

Umuhango wo kumurika igitabo 'Kura Ujya Ejuru' cya Padiri Dushimimana witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Padiri Dushimimana asinya mu gitabo mbere yo kukigeza ku bazagisoma
Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry'igitabo cya Padiri Fidèle Dushimimana
Padiri Fidèle Dushimimana yavuze ko igitabo cye kirimo inama zafasha umwana mu burezi n'uburere bw'umwana mu cyiciro cyose yaba arimo
Igitabo 'Kura ujya Ejuru' cyitezweho gufasha ababyeyi mu burere bw'abana babo
Padiri Fidèle Dushimimana usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi



source : https://ift.tt/2ZtPuK2
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)