RIB yerekanye ibyafashwe bitujuje ubuziranenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Operasiyo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya karindwi (7), ikaba igamije kurwanya ibiribwa, ibinyobwa n'imiti biba biri ku isoko bitujuje ubuziranenge.

Abafatiwe muri ibyo bikorwa ni abantu 36 harimo abanyamahanga 12, gufata ibyo bintu byose n'abo bantu bikaba byarakozwe muu gihe cy'iminsi itanu.

Ibyafashwe harimo ibinyobwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge, birimo inzoga z'inkorano bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 17, hafatwa ibiribwa bitandukanye bifite agaciro k'asaga miliyoni 12, hafatwa amavuta atandukanye yo kwisiga atujuje ubuziranenge n'andi yinjiye mu gihugu buryo butemewe n'amategeko afite agaciro k'asaga miliyo ebyiri (2), hanafatwa amasashe akoreshwa mu buryo bwo gupfunyika ibiribwa afite agaciro k'Amafaranga y'u Rwanda asaga ibihumbi 500.

Ibyo byiyongeraho imiti ikoreshwa mu buvuzi bw'abantu ndetse n'amatungo itujuje ubuziranenge ifite agaciro k'asaga ibihumbi 900 hamwe n'amabuye y'agaciro yafatanywe ababikora batabifitiye uburenganzira, yiganjemo Gasegereti afite agaciro ka miliyoni ebyiri n'ibihumbi 800.

Hafashwe kandi imyenda n'inkweto bya caguwa bifite agaciro ka miliyoni imwe n'ibihumbi 700, hanafatwa insinga z'amashanyarazi zitujuje ubuziranenge zifite agaciro k'ibihumbi 280.

Muri Operasiyo ya USALAMA VII, hafatiwemo abantu 36, barimo 13 bafatanywe ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bw'urumogi, 6 bakaba barafatanywe kanyanga ndetse n'izindi nzoga z'inkorano, 12 bafatirwa mu bikorwa by'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro bakoraga mu buryo butemewe, 2 bafatanywe ibyangombwa by'inzira by'ibihimbano mu gihe abandi 3 bafahswe nta byangombwa bafite.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubugenzacyaha muri RIB, Jean Marie Twagirayezu, avuga nyuma y'icyo gikorwa hagiye gukurikizwa inzira ziteganywa n'amategeko.

Ati “Nyuma y'iki gikorwa haba ku byafatiriwe ndetse n'abantu bafashwe, bari muri ibyo bikorwa bitubahirije amategeko, hagiye gukurikizwa inzira ziteganywa n'amategeko, ku bakoze ibikorwa bigize ibyaha, dosiye zirimo zirakorwa kugira ngo zizashyikirizwe ubushinjacyaha”.

Arongera ati “Ku bandi bakoze ibindi bikorwa binyuranyije n'amategeko, bihanwa n'andi mategeko, na bo bazafatirwa ibyemezo n'inzego zitandukanye zishinzwe ubugenzuzi, nk'uko amategeko abiteganya”.

Umukozi w'ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda (RFDA), Lazare Ntirenganya, avuga ko muri operasiyo USALAMA, bari bafite inshingano zo kureba uko ubuziranenge bw'ibiribwa, ibinyobwa, n'imiti buhagaze ku isoko, ndetse n'aho bikorerwa uko hameze, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abanyarwanda, kandi ngo hari icyo byabagaragarije.

Ati “Iyi operasiyo hari icyo yatugaragarije, ko hakiri ibintu byinshi byo gushyiramo imbaraga, urugero ni uko hari ibinyobwa bibujijwe, biriya binyobwa uburyo biba bikozwemo ni uburyo bushobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga”.

Akomeza agira ati “Kuko kuba ikinyobwa gisembuye, kikaba kiri mu icyupa rya pulasitike bishobora kugira ingaruka zikomeye, kuko uko igihe kigenda, uko ubushyuhe bwiyongera, hari ibinyabutabire bigize iriya pulasitike bijya mu kinyobwa, bikaba byatera indwara zirimo na za kanseri, ari yo mpamvu dusaba abantu kureka kunywa biriya binyobwa bisembuye biri mu macyupa ya pulasitike. Mu bo twabonye bagenda bakoresha n'ibikoresho bitemewe, kuko ari ibintu bavanga bakabisembura, bakabitara, bakabiha Abanyarwanda, kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo”.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, asaba abantu kwisuzuma bakagendera kure ibikorwa bitemewe n'amategeko, badategereje ko bazabanza gufatwa, kuko ari ugushora imari bazi ko bazahomba.

Ati “Ntabwo wabona ibintu bifashwe bifite agaciro kamaze kuvugwa, ngo wumve ko abantu babifatanye barimo gukurikiranwa, barimo gukorerwa amadosiye, ngo noneho nurangiza uvuge uti reka nanjye mbanze ndebeho gatoya, mu gihe batari baza reka mbe nshaka imari, ku buryo nongera ngashora imari yanjye mu bintu nk'ibi bitemewe. Numva rero icyo ari ikintu gikomeye cyane abantu bakwiye kumva”.

Abayobozi batandukanye muri icyo gikorwa baganiriye n
Abayobozi batandukanye muri icyo gikorwa baganiriye n'itangazamkuru

Umuguzi afite uburenganzira bwo kwakirwa neza, guhabwa amakuru y'icyo agiye kugura, guhabwa inyemezabwishyu, guhitamo icyo ashaka mu bicuruzwa ndetse no guhabwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ari na ho ababifite mu nshingano basaba abaguzi kujya bitonda bakabanza bakareba, niba icyo bagiye kugura kitararengeje igihe kuko biba byanditseho.




source : https://ift.tt/3B6p26W
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)