Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yavuze ko hari impamvu yatumye amara igihe acecetse adashyira hanze indirimbo, gusa ngo igihe kirageze ngo ibintu bisubire mu buryo.
Ni amagambo uyu muhanzi yatangaje mbere yo gushyira hanze indirimbo ye nshya itegerejwe na benshi yise 'Indabo Zanjye'.
The Ben ni umwe mu bahanzi bakunzwe kandi banafite igikundiro bitewe n'ijwi rye rinyura benshi n'ubutumwa buba buri mu ndirimbo ze bunyura cyane abari mu rukundo.
Mu gihe yitegura gushyira hanze indirimbo ye nshya, The Ben yavuze ko hari impamvu yari amaze igihe yaracecetse kandi ko Igisamagwe (Tiger) nk'uko akunda kwiyita kidakurikira buri jwi ryose.
Ati "Ni cyo gihe ngo Isi imenye itandukanyuro riri hagati y'ikirango (brand) n'igicucu (shadow). Hari impamvu nagumye ncecetse... Ntabwo Igisamagwe gishiturwa na buri jwi mu byatsi. Ariko kuba mwarakoze kugira ngo mbyiteho, birakwiye ko buri kimwe nkisubiza mu mwanya wacyo."
Atangaje ibi mu gihe yitegura gushyira hanze indirimbo 'Indabo Zanjye' yasohoka isa n'isaha guhera aka kanya cyane ko ku wa Mbere w'iki cyumweru yavuze ko azayisohora bitarenze iminsi 5.
The Ben akaba ari mu myiteguro y'igitaramo NU-Year Groove azakora tariki ya 1 Mutarama 2026 azahuriramo na Bruce Melodie wasohoye indirimbo 'Munyakazi' ku munsi wo ku wa Gatatu ikaba imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 450.
Source : http://isimbi.rw/igisamagwe-ntigishiturwa-na-buri-jwi-mu-byatsi-the-ben-yavuze-amagambo-akomeye.html