Imboni z'umutekano zitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy'abarembetsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imboni z
Imboni z'umutekano zitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy'abarembetsi

Uturere twabimburiye utundi muri iyo gahunda ni Burera na Gicumbi dufite imirenge myinshi ikora ku mipaka, ahakunze kumvikana insoresore ziyise Abarembetsi bakomeje guhungabanya umutekano binjiza ibicuruzwa bya magendu, urumogi n'inzoga zibujijwe mu Rwanda, ibyo byose bakabikora bitwaje zimwe mu ntwaro za gakondo bagerageza kurwanya inzego z'umutekano.

Ku ruhande rw'Akarere ka Burera gafite imirenge itandatu ikora ku mipaka irimo uwa Cyanika, ayo mahugurwa yahuje imboni z'umutekano 634, yasojwe ku wa gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021 n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco, Bamporiki Edouard, wasabye abatojwe gushyira imbere inyungu z'igihugu kugira ngo batange umusaruro bategerejweho.

Ati “Iyo ukunda u Rwanda, ugatarama u Rwanda, ukimana u Rwanda ukarwanya icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda inyuma, biba ari imbaraga uhawe zituma urugamba ugiyeho urutsinda”.

Minisitiri w
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi JMV

Minisitiri Bamporiki kandi yasabye imboni z'Umutekano kubakira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho yabibukije ko ari isanomuzi Abanyarwanda basangiye, ati “Bana b'u Rwanda, ubwo mutumwe muzimane u Rwanda kandi murutamike abandi. Muramenye, uru rugamba mugiyeho ntimuzarutsindwe”.

Mu Karere ka Gicumbi, na ho umuhango wo gusoza amahugurwa y'Imboni z'umutekano 436 zituruka mu mirenge ine yo muri ako karere, ari yo Cyumba, Rubaya, Kaniga na Rushaki aho bahuguwe ku burere mboneragihugu, gukunda igihugu n'uruhare rw'umuturage mu kwicungira umutekano nk'imboni y'umutekano.

Ni umuhango wabaye ku ya 02 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Rushaki, witabirwa na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi JMV, wibukije urwo rubyiruko ko rugomba kugendera ku mahitamo y'igihugu no kuyazirikana mu migirire n'imibereho yabo ya buri munsi, bagendeye ku bumwe bw'Abanyarwanda, kureba kure no kubazwa inshingano.

Mu zindi mpanuro yabahaye yagize ati “Nta ntore ikwiye kwibaza amaherezo y'ejo, ahubwo urubyiruko rufite inshingano yo gutekerereza igihugu no kugena inzagihe yacyo, hanyuma rugakora cyane kugira ngo ruyigereho”.

Bahimbye n
Bahimbye n'umuvugo ugaragaza neza akazi gakomeye bagiyemo ko guhangana n'abarembetsi

Arongera ati “Ntabwo tubasabye kujya gufata ibiyobyabwenge, ahubwo turabasaba kujya gutanga ubutumwa kuri bene wanyu kugira ngo bareke gucuruza kanyanga mubagaragariza ububi bwayo”.

Bamwe mu Mboni z'Umutekano, batoranyijwe nk'inyangamugayo mu mirenge ikora ku mipaka kugira ngo bahangane n'ikibazo cy'uburembetsi mu turere dukora ku mipaka, bavuga ko batazigera batenguha ababagiriye icyizere.

Umwe ati “Mureke tudadire ziriya nziza ibiyobyabwenge binyuzwamo, hanyuma dukore urutonde rw'abarembetsi tuzi, kuko usanga abenshi ari benewacu, ari abavandimwe”.

Imboni z
Imboni z'Umutekano mu Karere ka Burera zanacinye akadiho

Undi ati “U Rwanda ni igihugu cyacu, ni rwo rwatubyaye ntabwo twarugambanira ngo turugurishe, twebwe intore Imboni z'umutekano, twahagurukiye kimwe kandi twiyemeje guca burundu iyinjizwa ry'ibiyobyabwenge n'ibindi bitemewe mu Rwanda, byinjizwa bikadindiza iterambere ry'umuturage”.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko afitiye icyizere izo ntore zisoje amahugurwa.

Ati “Aho abantu bambukira ni ho batuye barahazi neza, umupaka barawumenyereye, aho bacisha ibiyobyabwenge hose barahazi, ahaca magendu amayira yose barayazi Ubwo rero twizeye ko bagiye kuharinda, barinde uwo ari we wese ushaka kwambuka umupaka mu buryo butemewe n'amategeko, ariko banatange amakuru ku nzego zinyuranye z'ubuyobozi”.

Nyirarugero Dancille Guverineri w
Nyirarugero Dancille Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru

Akarere ka Burera ni ko kugarijwe cyane n'uburembetsi, aho mu mezi atarenze abiri ashize, muri ako karere hafashwe urumogi na kanyanga bifite agaciro k'amafaranga angana na Miliyoni 14, bifatanwa abantu 197 ubu bamaze gushyikirizwa ubutabera.




source : https://ift.tt/3A4QfFX
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)