Reba amafoto aryoheye ijisho yaranze ibirori bya KISS Summer Awards 2021  #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ibirori biryoheye ijiso bya KISS Summer Awards byabereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Arena , byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021.

Aho ibi birori byitabiriwe n' ibyamamare bitandukanye byari byabukereye, bitambuka kuri tapi y'umutuku yari yateguwe aho bagombaga kwifotoreza, ibihembo bya KISS Summer Awards byatanzwe ku nshuro kane.

Abakunzi b'umuziki bari bategerezanyije amatsiko abahanzi bari bwegukane ibihembo bya Kiss Summer Awards mu byiciro bitanu.

Ku i saa mbiri z'ijoro Nkusi Arthur yatangije ibirori, ibihembo bitangira gutangwa, bahereye kuri producer wahize ari Element, igikombe cy'umuhanzi mushya cyahawe Confy, umuhanzi wahize abanda aba Bruce Melodie naho indirimbo nziza iba My Vow ya Meddy.

Igikombe cya Life Time Achievement Award cyahawe nyakwigendera Jay Polly, umwe mu baraperi bakundishije abanyarwanda injyana ya Hip Hop.

Uretse ibi bihembo byatanzwe abahanzi batandukanye basusurukije abari aho. Bruce Melodie yaririmbye Katapilla na Sawa, Confy na Gabiro Guitar baririmba Igikwe mu gihe Ariel Wayz na Juno baririmbye Away.

Ibi birori bivugwa ko byari ku nshuro ya mbere ibi bihembo bitangiwe mu ruhame, kuko izindi nshuro zose eshatu zabanje byatangirwaga muri studio za KISS FM.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/26/reba-amafoto-aryoheye-ijisho-yaranze-ibirori-bya-kiss-summer-awards-2021/

Post a Comment

1Comments

Post a Comment