Rayon Sports nari nsanzwe nyizi papa yarayimbwiye - Rutahizamu mushya w'iyi kipe uvuye Brazil #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu mushya w'ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri Brazil mamaze kugera mu Rwanda, Chrismar Malta Soares avuga ko iyi kipe yari asanzwe ayizi yayumvise papa we ayiziho byinshi.

Uyu mukinnyi w'imyaka 22, akaba yarageze mu Rwanda ku munsi w'ejo aho yahise ajya mu kato ategereje ibisubizo bya COVID-19 akabona kujya mu bandi ndetse agatangira imyitozo.

Uyu musore akaba yatangaje ko yishimiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports, ngo yayibwiweho byinshi ndetse ko ari ikipe isanzwe ikoresha abanya-Brazil.

Ati"umpagarariye(manager) yabanje kuyimbwiraho bihagije, naje no kumenya ko papa yari ayiziho yagiye ayisomaho byinshi amaze kumenya ko inshaka, ikindi ni uko ari ikipe nziza isanzwe ikinisha abanya-Brazil ndetse hari n'umutoza wayitoje, umukinnyi wayikiniye twaravuganye ambwira ko ari ikipe nziza y'abafana."

Ku intego azanye muri iyi kipe, yagize ati "intego ni ukubafasha gutwara ibikombe birumvikana no kuba mu b'imbere nkatsinda ibitego byinshi."

Chrismar Malta Soares si we munya-Brazil wa mbere ugiye gukinira iyi kipe kuko no muri 2018 yari ifite Jonathan Rafael Da Silva ni mu gihe yanatojwe n'umutoza ukomoka muri iki gihugu, Robertinho.

Chrismar Malta Soares rutahizamu waje muri Rayon Sports avuga ko yayumviseho byinshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-nari-nsanzwe-nyizi-papa-yarayimbwiye-rutahizamu-mushya-w-iyi-kipe-uvuye-brazil

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)