Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, rigaragaza ko Ignatienne Nyirarukundo yahise asimburwa na Assumpta Ingabire kuri uyu wa mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage.
- Ingabire Assumpta
Iri tangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira, rivuga ko Perezida wa Repubulika kandi yagize Ignatienne Nyirarukundo Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ushinzwe gahunda z'imibereho myiza y'abaturage.
Ignatienne Nyirarukundo yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage tariki 04 Ugushyingo 2019.
Icyo gihe kandi yari yahawe uyu mwanya mu gihe Ingabire Assumpta umusimbuye na we yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango.
UKWEZI.RW