Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa UAE yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan yasobanuriwe amateka ya Jenoside
Minisitiri Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan yasobanuriwe amateka ya Jenoside

Icyo gikorwa kiri mu byo yateganyaga by'ibanze agomba kugirira mu Rwanda mu ruzinduko arimo rw'akazi, nyuma y'uko yahuye na Perezida waRepubulika, Paul Kagame ejo ku wa kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru, New Times.

Mu ijambo yahavugiye, yasezeranyije ko UAE yiteguye gufatanya n'Abanyarwanda ndetsde n'isi yose muri rusange guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ndetse no gukorana bya hafi na hafi mu rwego rwo gushyiraho amahirwe arambye kuri ejo hazaza h'ibihugu byombi.

Kuva mu 1995, umubano hagati y'ibihugu byombi wagiye utera imbere ndetse byagiye binagirana amasezerano y'ubufatanye mu bintu bitandukanye.




source : https://ift.tt/3jE0ETl
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)