Perezida Kagame yahawe igihembo gikomeye ku Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igihembo cyatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, cyahawe abayobozi batandatu barimo abanyapolitiki batatu bagize uruhare runini mu rugamba rwo kurwanya kanseri iri mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi.

Perezida Paul Kagame yashimiye uyu muryango mpuzamahanga ushinze kurwanya kanseri kuba warahaye agaciro ibyakozwe n'u Rwanda mu kurwanya kanseri, by'umwihariko uwahoze uyobora uyu muryango utarahwemye kwita kuri Afurika.

Ati 'Reka nshimire UICC kuba barabonye umuhate w'u Rwanda mu kurwanya no kuvura kanseri. Ariko reka mbanze ngire icyo mvuga ku Gikomangomakazi Dina Mired wahoze ayobora uyu muryango ku buyobozi bwe bwari bufite ubudasa n'umuhate mu kwita ku ndwara ya kanseri n'uburyo yitaga ku mugabane w'Afurika.'

Perezida Kagame yagaragaje ko ubwoko bwa kanseri bwiganje mu Rwanda harimo kanseri y'ibere n'iyi nkondo y'umura, aha niho yahereye avuga ko batangiye gupima abantu bafite imyaka iri hejuru ya 40.

Yagize ati 'Mu Rwanda, abantu bafite ubwisungane mu kwivuza bafite hejuru y'imyaka 40 y'mavuko bapimwa kanseri buri mwaka, ibi bidufasha mu gutahura hakiri kare abafite kanseri kandi bakavurwa hakiri kare.'

Kuva muri 2019, Perezida Kagame agaragaje ko ikigo cy'u Rwanda cyo kurwanya kanseri cyazanze uburyo bwo kuvura bwa radiotheraphy na chemotherapy,ibi byose ngo bikorwa hagamijwe kurwanya kanseri, bityo ngo nta munyarwanda ukijya hanze y'igihugu gushaka ubuvuzi bwa kanseri.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari intamwe imaze guterwa mu kurwanya indwara ya kanseri hakiri intwambwe igomba guterwa.

Ati 'Turacyafite inzira ndende mu guhangana n'indwara ya kanseri mu Rwanda no muri Afurika, ariko iki gihembo kiradutera imbaraga mu gukora ibirenzeho kandi byiza mu myaka iri imbere.'

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya kanseri Union for International Cancer Control, UICC, ukaba washimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu ntambwe ikomeye yatewe n'u Rwanda mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa kanseri himakazwa ubuvuzi kuri bose.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yahawe-igihembo-gikomeye-ku-Isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)