Nyamagabe: Abana 3,330 bahawe ibikoresho by'ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakaye ni bimwe mu bikoresho by
Amakaye ni bimwe mu bikoresho by'ishuri bahawe

Muri rusange bahawe amakaye, amakaramu, ibikapu, n'ibindi bikoresho by'ishuri bakenera, bitewe n'umwaka bazigamo, guhera mu mashuri y'inshuke kugeza mu mashuri yisumbuye.

Abanyeshuri b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bahawe ibi bikoresho bavuga ko kuri bo ari bumwe mu buryo bwo kubarinda kuba bagwa mu bishuko by'abagabo, bashobora kubashukashuka bitwaje kubafasha.

Confiance Mukeshimana ugiye kwimukira mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye yagize ati “Ubwo ibikoresho mbibonye bizamfasha kwiga nta kureba ku ruhande cyangwa kwishakashakira inzira.”

Ababyeyi b'abana bo mu ishuri ry'inshuke ndetse no mu mashuri abanza bakiriye ibikoresho by'abana babo bo bavuga ko inkunga bahawe ikomeye, cyane ko izabafashiriza abana gukurikirana amasomo neza.

Marie Grace Mukankubana ati “Kubona umuntu aguhamagara akakubwira ngo ngwino ufate ibikoresho by'ishuri byonyine, sinzi ukuntu wamushimira!”

Jean Marie Vianney Kabera na we ati “Amafaranga nagombaga kuzatanga kuri ibi bikoresho, azamfasha mu zindi nshingano zo kwita ku mwana mbifatiye no ku bavandimwe be, kugira ngo nyine nkomeze gukurikirana imibereho yabo no gusohoza inshingano zanjye nk'umuyobozi w'urugo.”

Innocent Ndagijimana, umuyobozi w'umushinga w'itorero rya EAR paruwasi Mugombwa, uterwa inkunga na Compassion International, avuga ko uretse ibikoresho by'ishuri, abana bafashijwe bari barahawe n'imyenda y'ishuri, ku buryo bizeye ko baziga neza nta nkomyi.

N
N'abana bo mu mashuri y'inshuke bahawe ibikoresho

Kuri we igisigaye ni uko biga bashyizeho umwete, kugira ngo bazagere kure hashoboka.

Ati “Bose tubasaba kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bagire amanota meza, bazanabashe gushyira mu bikorwa ibyo bize.”

Pasiteri Alfred Munyaneza, umushumba wa paruwasi ya Mugombwa mu itorero EAR, ashima Compassion International yabateye inkunga, bakabasha kugura ibikoresho by'ishuri by'abana, kuko biri mu bibafasha gukuraho zimwe mu nzitizi zitera abana kuva mu ishuri.

Ibikoresho abana bahawe muri rusange, byatwaye amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 40.




source : https://ift.tt/2YGmLS2
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)