Inzozi z'igikombe cy'Isi ku Mavubi zirangiriye Kampala #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amavubi y'u Rwanda yatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w'umunsi wa 4 w'itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 maze amahirwe yo kwerekeza muri Qatar ahita ayoyoka.

Ni umukino wabereye Saint Mary's Kitende kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Nyuma yo gutsindirwa i Kigali 1-0 tariki ya 7 Ukwakira, hari hategerejwe kureba niba u Rwanda rwihorera.

Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yari yakoze impinduka enye ugereranyije n'ikipe yaherukaga gutsindirwa i Kigali ku wa Kane.

Rukundo Denis yafashe umwanya wa Omborenga Fitina wavunitse, Mutsinzi Ange, Manishwe Djabel na Mukunzi Yannick babanzamo mu myanya ya Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Haruna na Niyonzima Olivier 'Seif'.

Uganda yaje kubona igitego cya mbere cyinjijwe na Fahad Bayo ku munota wa 22, ku mupira wa koruneri wakuweho nabi na Tuyisenge Jacques, ugeze kuri uyu Munya-Uganda awutsindisha umutwe.

Amavubi yageraje gushaka uko yishyura iki gitego ariko abasore b'u Rwanda barimo Jacques Tuyisenge, Meddie Kagere, Rafael York ndetse na Muhire Kevin ntibababashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Mu mukino wo mu itsinda E, Mali yatsinze Kenya 1-0. Iri tsinda riyobowe na Mali ifite amanota 10, Uganda 8, Kenya 2 n'u Rwanda rufite 1.

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Uganda yabanjemo
Uganda yatsinze u Rwanda mu mukino ubanza n'uwo kwishyura



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzozi-z-igikombe-cy-isi-ku-mavubi-zirangiriye-kampala

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)