Nyagatare: Ibyaha byaragabanutse, benshi mu babikora barafatwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Meya Mushabe yibukije abaturage ba Gishororo mu Murenge wa Mukama ko isuku ari ingenzi
Meya Mushabe yibukije abaturage ba Gishororo mu Murenge wa Mukama ko isuku ari ingenzi

Yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku isuku n'umutekano bukazarangira ku wa 31 Ukwakira 2021.

Meya Mushabe avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kugira urugo muri buri mudugudu rusukuye kandi rutekanye ndetse ruteye imbere.

Ati “Tugamije kugira umudugudu utekanye, uteye imbere kandi ufite n'isuku. Burya abantu iyo bafite isuku baba bakeye, ntabwo abantu bagira isuku bafite ibibazo by'amakimbirane mu ngo.”

Ibikorwa bizakorwa harimo gukurungira amazu, kugira ubwiherero bwubakiye neza, kugira ubusitani bw'urugo n'ibindi.

Ubu bukangurambaga ariko buje bwunganira ubwatangijwe muri Mata 2021, bujyanye no kugira umudugudu utarangwamo icyaha.

Meya Mushabe n'ubwo nta mibare atangaza avuga ko kuva ubu bukangurambaga bwatangira, ibyaha byagiye bigabanuka mu midugudu, cyane cyane iby'ubujura.

Avuga ko igikomeye ari uko na noneho abakora ibyaha basigaye bafatwa mu gihe mbere babikoraga ntibagaragare ngo babiryozwe.

Agira ati “Ubundi bwo abantu bakoraga ibyaha, bakiba ntibanafatwe cyangwa kubafata bikagorana. Ariko ubu ikibazo cyose iyo kivutse haboneka abakijyamo, ukabona abaturage bahagurutse, ukabona n'abayobozi bahagurutse. Ibyo rero twumva imyumvire y'abaturage yarazamutse mu guhashya abanyabyaha.”

Ubukangurambaga ku isuku n'umutekano bufite insanganyamatsiko igira iti “Umudugudu utekanye, uteye imbere kandi ufite isuku.”




source : https://ift.tt/3DyyBfR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)