Perezida Kagame yasubije abashaka ko Rusesabagina arekurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabigarutseho tariki 12 Ukwakira 2021 ubwo yarimo atanga ikiganiro mu Nama ngarukamwaka yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar. Yasubizaga ikibazo cy'abavuga ko Rusesabagina yagombye kurekurwa, kandi birengagije inzirakarengane zazize ibikorwa bye by'iterabwoba.

Perezida Kagame yagize ati “Abantu batumye Rusesabagina aba icyamamare, bagomba gukora ku buryo bamubona yafunguwe, birengagije ibyo yakoze byose, batanitaye ku nzirakarengane z'ibikorwa bye cyangwa se iby'abo bareganwa ”.

Ati “Aha rero ni ho hazamo igice gikomeye, aho abakomeye bavuga bati, uko byagenda kose, icya mbere ni uko , uyu mugabo ni twe twamugize icyamamare” .

Perezida Kagame yavuze ko abo banenga u Rwanda, bagendeye ku bya Rusesabagina, bataba bitaye ku byo yakoze, kuko ntibibareba.

Yagize ati “Hari abumva ko agomba gufungurwa, kuko afite aho atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, cyangwa se kuko afite ubwenegihugu bw'u Bubiligi ”.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bihugu bibiri byagiye bibona amakuru ajyanye n'ifatwa rya Rusesabagina ndetse n'iburanishwa rye.

Kagame Paul
Kagame Paul

Yagize ati “Urwego rw'ubutabera rw'u Bubiligi ndetse n'urwa Leta zunze ubumwe za Amerika, zizi ibyo bikorwa. Twabasangizaga buri kintu, mu myaka ijya kugera ku icumi. Ubwo rero, nta n'ubwo bashobora kuvuga ko batabizi. Ni nk'aho bavuga gusa bati, oya reka dufunge buri kintu, twiyibagize ibi byose. Turashaka ko uyu muntu [Rusesabagina] arekurwa. Imiryango (organizations) ituruka muri ibyo bihugu irakomeye, ariko ntekereza ko tugomba kwita ku mutekano w'abantu bacu na wo, kandi tuzabikora mu buryo bwubahirije amategeko”.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kurangara ku byerekeye umutekano w' ubuzima bw'abaturage barwo.

Yagize ati “Bashobora gukomeza bakavuga ku bya ‘Hollywood' ariko bishyiramo ubuzima bwacu, ubuzima bwacu bufite agaciro kuri twe, nk'uko ubuzima bufite agaciro ku Bubiligi, Leta zunze ubumwe za Amerika n'undi wese”.

Rusesabagina yahanishijwe igifungo cy'imyaka 25 muri gereza, mu mwanzuro w'urukiko wasomwe tariki 20 Nzeri 2021, ku rubanza rwerekeye ibikorwa by'iterabwoba. Rusesabagina yaburanishijwe hamwe n'abandi bantu 20 bose bahoze muri FLN, uyu ukaba ari umutwe w'ingabo zishamikiye ku ishyaka rya Rusesabagina ryitwa MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique).




source : https://ift.tt/3BI2YQo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)