Nakuze bambwira ko Data yari Interahamwe- Gerard umaze imyaka 26 atazi inkomoko yarayihishwe n'uwamureze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore wakuriye mu bigo birera abana batagira ababyeyi, akaza kubivamo muri 2012 ubwo yahise ajya kubana n'undi muntu yekekaga ko yazamubwira inkomoko ye, gusa ngo ibyo yibwiraga ko azabonera kuri uwo muntu si ko byagenze ahubwo yamukoreye ibimeze nk'itoteza.

Ati 'Yambwiraga ukuntu ndi umwana w'Interahamwe, yambwiraga uburyo navutse ku babyeyi bakoze Jenoside.'

Gerard uvuga ko uriya muntu yari azi inkomo ye ariko akanga kuyimubwira ahubwo akirirwa amubwira amagambo y'imenamutwe, avuga ko yaje kuva hari muri 2013 aza kwitabaza kimwe mu binyamakuru byandika mu Rwanda agira ngo bamukorere ubuvugizi bwamufasha kumenya inkomoko ye.

Muri uwo mwaka wa 2013 yahuye n'undi muntu ajya kumurera ndetse amubanira neza aza kuhava muri 2016 ajya kwibana.

Gusa ngo uko yabazaga amateka ye, bamubwiraga ko umubyeyi we [nyina] yafashwe ku ngufu muri Jenoside n'Interahamwe akaza kumubyara ndetse ngo akaza no kumuta kubera kutihanganira ibyo bikomere.

Gerard avuga ko kwakira ibi byose bitamworoheye ariko ko yashatse uburyo yabirengaho kugira ngo abashe kubaho ariko iteka agahora yibaza inkomoko ye.

Mu mezi abiri ashize yisunze Umunyamakuru ukora ikiganiro cyo gushakisha imiryango ku bayibuze, ati 'Naravuze nti reka nge kuri icyo kinyamakuru nge kurangisha umuryango ndebe ko hari icyo byamara, nta cyizere nari mfite.'

Muri icyo kiganir yavuze buri kimwe cyose kimwerekeyeho, nyuma aza guhamagarwa n'umugabo amubwira ko yifuza ko bavugana.

Yarambwiye 'Ndashaka kukuvugisha mubwira ko twavugana umunsi ukurikiyeho.'

Igihe cyo kuvugana n'uwo mugabo aza kumubwira ko ari we se, anamusobanurira uburyo yaje kumenyana na nyina baba i Burundi, akamutera inda akaza kubyara yaraje mu Rwanda mu 1996 ari na bwo yahise ajyana uruhinja mu kigo cy'impfubyi kuko atari afite ubushobozi bwo kumurera.

Gerard avuga ko gukomeza kutamenya inkomoko ye byagizwemo uruhare n'uwari uyoboye ikigo cy'imfubyi yabanje kujyanwamo kandi ko yabikoraga abizi ariko ko kuri we atazi impamvu yabikoraga kuko umuryango we wakomeje kumushakisha ariko uwo muntu akamwimana.

Ubu yakoze ikirego kigaragaza ibikorwa bibi byakozwe n'uwo wari uyoboye kiriya kigo kuko hari abana benshi yagiye ahemukira yanga ko bahura n'ababyeyi be.

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nakuze-bambwira-ko-Data-yari-Interahamwe-Gerard-umaze-imyaka-26-atazi-inkomoko-yarayihishwe-n-uwamureze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)