Minisitiri Dr Uwamariya yagaragaje uruhare rwa mwarimu mu iterambere, ab’indashyikirwa barashimirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihizwa buri mwaka, tariki ya 5 Ukwakira 2021. Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 20, aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye.”

Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye abarimu ko ari ab’ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu cyane ko buri wese ushobora kugira icyo agifasha aba yaranyuze imbere y’umwarimu.

Yagize ati “Twese dusobanukiwe neza ko uburezi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu haba mu rwego rw’ubukungu, mu mbonezamubano, mu muco no muri politiki. Ibihugu byinshi byabashije kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye muri iyi myaka ya vuba ni ibyabashije gushyiraho porogaramu z’uburezi nziza ndetse zifite intego n’inshingano zo gukemura ibibazo by’ingutu bifite.”

Yagaragaje ko uburezi ari umuyoboro ubuzima bw’igihugu bunyuramo mu rwego rwo kugiteza imbere ariko bishingiye ku barimu babifitiye ubushobozi.

Ati “Uburezi rero ni umuyoboro ubuzima bwose bw’igihugu bunyuramo kugira ngo gishobore kwiyubaka no kugira ejo hazaza. Nta wakwirengagiza ko kugira ngo ubwo burezi bugerweho, igihugu kigomba kuba gifite abarimu beza, babishoboye kandi bahagije.”

Minisitiri Dr Uwamariya yongeye kugaragariza abarimu ko Guverinoma izi neza akamaro kabo ndetse bishimangirwa n’ibyakozwe kugira ngo mwarimu yoroherezwe imirimo. Muri byo harimo ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22 byubatswe mu gihugu hose mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri, Girinka mwarimu, gahunda yo gutanga mudasobwa kuri buri mwarimu, kubaka amacumbi y’abarimu hafi y’ibigo by’amashuri ndetse na gahunda yo kongera umushahara wa mwarimu ho 10% buri mwaka.

Uretse ibi byakozwe kandi hari gahunda yo kwegerezwa ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri, ibitabo ndetse n’imfashanyigisho hakiyongeraho n’amahugurwa ahabwa abarimu mu bihe binyuranye agamije kubongerera ubumenyi by’umwihariko abari gukora uburezi batarabwize.

Minisitiri Dr Uwamariya yagaragaje ko mu bihe bya Covid-19 hatirengagizwa umusaruro ukomeye abarimu bagize mu bihe byari bigoye byo kwiga aho wasangaga amashuri amara igihe adakora, ikindi gihe agakora ubutaruhuka byose bikabangamira imikorere ya mwarimu ariko bakomeza kugaragaza ukwihangana gukomeye.

Dr Uwamariya yagaragaje ko mu iterambere ry’u Rwanda mwarimu ari we ryubakiyeho mu guharanira gukemura ibibazo bikigaragara mu burezi bijyanye n’ireme ryabwo.

Ati “Hashingiwe kuri gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta y’u Rwanda, mwarimu ni we ushingirwaho, ndetse ni we uri ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda nyinshi za Leta zigamije gukemura ibyo bibazo byo kubaka uburezi buhamye muri rusange.’’

Yavuze ko kugira ngo umusaruro ukwiriye uboneke bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye by’umwihariko hagati ya mwarimu n’umubyeyi.

Ati “Kugira ngo mwarimu agere kuri ibi na we hari icyo bimusaba, akwiye kuba umusemburo w’iterambere, kuba intangarugero mu myifatire no mu mikorerere ye ya buri munsi, guhorana umwete wo kugendana n’igihe, kwihesha agaciro muri bagenzi be, mu bo ashinzwe kurera no muri sosiyete abamo. Akwiye kandi guhora yiyungura ubumenyi no gutoza abanyeshuri kugira inyota y’ubumenyi no guhanga udushya mu mwuga we.”

Abarimu b’indashyikirwa bahawe ishimwe

Mu guhemba abarimu bitwaye neza harebwe ku ruhare bagize mu kwagura ubumenyi bw’abana binyuze mu guhanga udushya tugamije kongera ireme ry’uburezi kandi mu byiciro byose.

Ku rwego rw’igihugu hahembwe abarimu batanu, barimo babiri bigisha mu mashuri abanza ni ukuvuga uwo mu mashuri ya leta n’uwigisha mu kigo cyigenga wahize abandi, babiri bigisha mu mashuri yisumbuye n’uwigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Aba barezi bahembwe moto zizaborohereza mu rugendo rwabo ndetse na mudasobwa zizabafasha mu bushakashatsi kugira ngo bakomeze kunoza umurimo wo kurerera igihugu.

Abarimu bahembwe ku rwego rw’igihugu babyishimiye cyane ndetse bavuga ko biteze umusaruro mwiza kugira ngo bakomeze gushimangira ko ibihembo bahawe babikwiriye.

Nsanzamahoro Jean Jacques wahize abandi mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, yigisha mu Ntara y’Amajyepfo muri Nyanza TVET School, yabwiye IGIHE ko igihembo yahawe cyamuteye imbaraga kurushaho.

Yagize ati “Ni ibintu bishimishije cyane kubona ngeze aha ngaha, birantera gukora cyane kugira ngo nkomeze wenda n’ibishoboka n’undi mwaka nzongere mbe indashyikirwa cyangwa mugenzi wanjye mubwire uburyohe bwo kuba indashyikirwa, bitume ubumenyi aha abana burushaho kuzamuka.”

Umwarimu wigisha mu mashuri abanza wabaye indashyikirwa, Niyomugabo Christian wigisha mu kigo giherereye mu Karere ka Kamonyi cya G.S Kabasare yavuze ko ibihembo yahawe bigiye kumufasha kwiteza imbere.

Ati “Uyu munsi nahembwe koko kandi mpembwa ku rwego rw’igihugu. Benshi baravuga bati ubwo baguhaye moto ugiye kuva mu barimu ujye hanze, ariko si ko bimeze nta nubwo numva ko nagezeyo, ahubwo ubu ni bwo ntangiye. Moto mpawe iramfasha mu iterambere ryanjye bwite no kunyorohereza akazi mu rwego rw’ingendo. Ntekereza ko igiye kumfasha noneho kuba umwarimu w’indashyikirwa cyane.”

Uretse abarimu bitwaye neza ku rwego rw’igihugu hari n’abandi bari bagiye bagaragaza ubuhanga budasanzwe ku rwego rw’intara muri buri cyiciro nabo bemerewe za mudasobwa, televiziyo n’ibindi bigamije kububaka mu murimo wo kwigisha.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abarimu bakwiye kuba umusemburo w'iterambere
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, (RTB) Umukunzi Paul, ari mu bitabiriye ibi birori
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yashimangiye ko uburezi buhamye bwagerwaho ku bufatanye bw'abarezi n'abarimu
Umuyobozi Mukuru w'Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yagaragaje ko inguzanyo zafashije abarimu guhindura ubuzima
Nsanzamahoro Jean Jacques ni we mwarimu wahize abandi mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, Dr Bernard Bahati
Abarimu babaye indashyikirwa ku rwego rw'igihugu bifotozanyije n'abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori
Abahembwe bavuze ko ibihembo byababereye impamba mu rugendo rwabo rwo gutanga ubumenyi n'uburere bukwiye

Amafoto: Yuhi Augustin




source : https://ift.tt/3lecUex
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)