Zahabu y'Uwiteka yavuze ko iyi ndirimbo yaje mu buryo bw'isengesho ikaba n'inkuru mpamo dore ko yashibutse mu burwayi bukomeye bw'umwe mu bantu be ba hafi.
Ati ''Nari mfite umuntu wari urwaye umugongo kandi mbona arembye hanyuma Imana iramusura imwuzuza mwuka wera ahita akira."
Yavuze ko nyuma y'uko uwo muntu akize ubu burwayi, hasigaye kwibaza ngo ''Ese umugati wo urava he ?''
Muri uko kwibaza iki kibazo niho iyi ndirimbo yamanutse mu isengesho akaba yarabwiraga Imana ati ''Twarakubonye bwa mbere, waritamuruye ukiza uriya murwayi nk'uko n'igihe cya Elia witamuruye umanuka mu muriro utwika igitambo bituma abahanuzi ba Baali baneshwa."
Muri iri sengesho yabwiraga Imana ngo ihe uburyo bw'imibereho uyu muntu warumaze gukira uburwayi bukomeye bw'Umugongo.
Muri iyi ndirimbo Aline agira ati ''Kuguhamagara ntibisaba kwikebagura tukiguhamagara uratwitaba uwera ukiranuka niryo zina ryawe ongera wivuge turusheho kukwizera.
Ongera wivuge ko uri Imana ongera wivuge bitume turushaho kukwizera ongera wiyerekane data bitumen turushaho kukwizera."
Aline Uwera ni Umwe mu bahanzi bazanye impinduka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muramyi akaba asohoye indirimbo ya Kabiri doreko hasahize ibyumweru 2 gusa asohoye indirimbo ya 1 yise ''Wicogora''.
Aline Uwera ni umuramyi ubarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba, akaba asengera muri ADEPR Nyamata. Si mushya mu muziki kuko yaririmbye mu makorali arimo Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura, gusa ni bwo bwa mbere ashyize hanze indirimbo ye bwite.
Source : http://isimbi.rw/umuramyi-aline-uwera-uzwi-nka-zahabu-y-uwiteka-yasohoye-indirimbo-yakomoye-ku.html