Abarenga ibihumbi 400 bajyanywe mu bigo by’inzererezi mu myaka icyenda ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco cyaganiraga n’abarezi bo mu Karere ka Karongi kuri gahunda yo kugororera abana mu muryango batiriwe bajyanwa mu bigo ngororamuco.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko igisubizo ku kibazo cy’ubuzererezi gikwiye gushakirwa ahantu hatatu h’ingenzi harimo ku ishuri, mu muryango no mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Dufite amashuri hafi. Ni gute abana b’u Rwanda bananirwa kwiga kweri? Barezi mumenye bariya bana, munamenye ukunda gusiba. Muri gahunda ya Tubagorere mu muryango turashaka ko buri kigo cy’ishuri kigira komite ishinzwe gukurikirana abana.”

Yavuze ko iyi komite izaba ishinzwe gukurikirana, ikamenya umwana ukunda gusiba, ikamenya impamvu zibimutera hanyuma inzego z’ibanze zigafasha umuryango we gukemura impamvu zituma atiga.

Mufulukye yavuze ko abantu badakwiye gusuzugura ikibazo cy’ubuzererezi kuko abantu barenga ibihumbi 400 bajyanywe mu bigo by’inzererezi baruta abaturage batuye tumwe mu turere two mu Rwanda.

Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Karongi, Mpumuro Frederic, avuga ko impamvu ubuzererezi budacika ari uko abantu muri rusange bigira ntibindeba.

Ati “Mu nzira tugenda, tunyura ku bana bikoreye amatafari, ku bana bicaye ku muhanda, kandi haba hari abantu bize babanyuzeho bakikomereza bumva ko bitabareba. Ngo uwanjye ari ku ishuri ryiza, nyamara akirengagiza ko abo bana bari mu muhanda bazagera aho bakabangamira uwe yashyize mu ishuri.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yavuze ko mu mpamvu zituma abana bajya mu muhanda harimo amakimbirane yo mu muryango, uburangare bw’ababyeyi batamenya uko umwana yiriwe n’uko yaraye, ndetse n’ikibazo cy’abakobwa bajya gushaka akazi mu mijyi bagaterwa inda, bakazana abana bakabasigira ba nyirakuru bagasubira mu mijyi, ugasanga uwasigiwe umwana ntafite ubushobozi bwo kumwitaho.

Ati “Ubu gahunda dushyizemo imbaraga ni uko umwana wese ugaragaye mu muhanda tumugorera mu muryango. Turakurikirana tukamenya umuryango yavuyemo tukawuganiriza.”

Yakomeje agira ati “Turimo turafatanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo urubyiruko rubashe kubona imirimo rukora iruteza imbere kuko uba ubona bose bashaka kuza hano mu Mujyi wa Rubengera, cyangwa kujya mu Mujyi wa Kigali.”

Mu Karere ka Karongi habarurwa abarenga 800 banyuze mu bigo ngororamuco biga imyuga itandukanye, muri bo 38 bahawe ibikoresho ubu bakorera mu Gakiriro ka Karongi, abandi bakoze koperative itwaza abantu imizigo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, yavuze ko igisubizo ku kibazo cy’ubuzererezi gikwiye gushakirwa ahantu hatatu h’ingenzi harimo ku ishuri, mu muryango no mu nzego z’ibanze
Abarenga ibihumbi 400 bajyanywe mu bigo by’inzererezi mu myaka icyenda ishize



source : https://ift.tt/2WJzvpY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)