Abaturage ba Kirehe birahiriye gahunda yo guhuza ubutaka yabafashije gusagurira amasoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigarutseho ubwo hatangizwaga Igihembwe cy’Ihinga cya 2021/2022 A cyatangirijwe mu Murenge wa Gatore mu Kagari Rwabutazi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukwakira 2021.

Mu gutangiza iki gihembwe hatewe ibigori ku butaka bwahuje bungana na hegitari 120 bukaba buhingwa n’abaturage bishyize hamwe bo muri Gatore.

Kuradusenge Fred utuye mu Murenge wa Gatore mu Kagari ka Cyunuzi avuga guhuza ubutaka byatumye amenya guhinga agamije gusagurira amasoko, yavuze ko aho batangiriye guhuza ubutaka asigaye yeza hejuru ya toni eshanu kuri hegitari nyamara mbere yarabonaga toni zitari hejuru y’ebyiri.

Ati “Mbere umuntu yezaga nka toni ebyiri kuri hegitari ariko aho dutangiriye guhuza ubutaka ubu tweza hejuru ya toni eshanu kuzamura.”

Nizeyimana Alex we yavuze ko ku bantu bahinze imbuto nziza y’ibigori kandi bagakoresha ifumbire bungutse cyane ugereranyije na mbere kuko ngo bavangavangaga imbuto zitandukanye.

Ati “Mbere twahingaga mu kajagari, tuvangavanga imbuto bigatuma umusaruro ubura ariko ubu duhinga imbuto imwe yonyine bigatuma tubona umusaruro, urugero nk’ahantu nezaga ibilo 200 nsigaye mpeza ibilo birenga 400 kandi ari mu murima muto.”

Yakomeje avuga ko iyo bahuje ubutaka bagahingira hamwe babonera ifumbire ku gihe ndetse bakanagirwa inama hamwe n’abajyanama mu by’ubuhinzi.

Murekatete Liberatha we yagize ati “Icyiza cyo guhinga duhuje ubutaka abantu baterera rimwe, bakabagarira rimwe n’ibigori bikerera rimwe, mbere tutarahuza ubutaka buri umwe yateraga ukwe n’undi ukwe bigatuma tutabasha gufashanya, ariko ubu n’iyo hajemo indwara duterera umuti rimwe ku buryo twese dufashanya.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko iyo abahinzi bahuje ubutaka bagahingira rimwe bibafasha mu kubona umusaruro mwiza uruta uwo babonaga.

Yagize ati “Guhuza ubutaka ndetse bagashyiraho igihingwa kimwe bagahingira rimwe bibafasha kugirwa inama n’ababishinzwe, kubafasha guhinga neza, gushyiriramo ifumbire rimwe kandi hakanaboneka umusaruro mwiza kandi mwinshi ujya ku isoko.”

Yakomeje asaba abahinzi guhingira ku gihe kandi bakubahiriza inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere; yasabye kandi abaturage kumenya igihe bashobora gushyirira ifumbire mu mirima yabo kugira ngo bibafasha kongera umusaruro.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021/2022 A, Akarere ka Kirehe kazahinga ku butaka buhuje bungana na hegitari ibihumbi 36 aho ibishyimbo byagenewe hegitari 9000, soya ni kuri hegitari 210, imyumbati kuri hegitari 800 ndetse n’umuceri uzahingwa kuri hegitari 816.

Abayobozi batandukanye bayobowe na Guverineri Gasana Emmanuel bifatanyije n'abaturage ba Kirehe mu gutangiza Igihembwe cy'Ihinga cya 2021/2022 A
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe bagaragaje ko guhuza ubutaka byatumye batera imbere ndetse n'umusaruro w'ibyo beza uriyongera



source : https://ift.tt/3mrJlWl
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)