'Dukomeye ku buzima bwacu, nk'uko Ababiligi n'Abanyamerika bakomeye ku bwabo'- Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo mu ntangiriro z'iki cyumweru, yitabiraga inama ku mutekano w'abatuye isi ( Global Security Forum), inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku bashyira igitutu kuri Leta y'u Rwanda, ngo Paul Rusesabagina arekurwe, hatitawe ku byaha biremereye byamuhamye.

Perezida Kagame asanga abagize Rusesabagina icyamamare bagendeye gusa kuri filime y'ibihimbano, ari nabo bakomeje intambara yo kumufunguza, kuko bibatera isoni kubona umuntu bagize igitangaza yarahamwe n'ibyaha birimo kwica inzirakarengane.

Perezida Kagame ati:'Amabi ya Rusesabagina ntibashaka ko anavugwa. Barifuza ko twirengagiza ibikorwa bye by'iterabwoba byahitanye Abanyarwanda, ahubwo akarekurwa nk'aho nta cyabaye'.

Ikindi cyakomeje gutangaza abatari bake ndetse n'Umukuru w'Igihugu akaba yarakigarutseho, ni ukuntu imiryango yitwa ko irengera uburenganzira bwa muntu ndetse na bamwe mu bategetsi mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'isi, bakomeje kwibanda ku ifungwa rya Rusesabagina wenyine, ntibagire icyo bavuga ku bandi 20 baburanye mu rubanza rumwe, barimo n'abo yari abereye umuyobozi.

Hibazwa ukuntu abatanga amasomo y'uburenganzira bwa muntu badaha agaciro ubuzima bw'abo FLN ya Rusesabagina yishe, abo yamugaje, n'abo yasahuriye imitungo indi ikayangiza.

Ibi birashimangira ko ikibaraje ishinga atari ibyaha Rusesabagina yakoze n'abo yabikoreye, ko ahubwo ikibashishikaje ari uko arekurwa akisubirira mu bugizi bwa nabi bwe. Nyamara kandi bimwe mu bimenyetso byamuhamije ibyaha byatanzwe n'ibihugu bitegeka ko arekurwa!

Abatekereza ko Rusesabagina yarekurwa hatitawe ku byaha byamuhamye, Perezida Kagame yabakuriye inzira ku murima, agira ati: 'Abamuha agaciro adafite muri filime nibakomereze aho, ariko bamenye ko ubuzima bwacu tubukomeyeho nk'uko Ababiligi n'Abanyamerika bakomeye ku bwabo. Umutekano wacu tuzakomeza kuwitaho uko bikwiye, binyuze mu mategeko, kandi ntituzabitezukaho'.

Tariki 20 Nzeri 2021 nibwo Urukiko rwahamije Paul Rusesabagina ibyaha birimo kuba mu mutwe w'iterabwoba, ndetse anahanishwa igifungo cy'imyaka 25. Mu gihe hari abavuza induru ngo arekurwe atarangije igihano, abasesenguzi benshi bo ahubwo bagaragaje ko habayeho kumudohorera cyane, kuko ubundi ibyaha byamuhamye byagombye gutuma afungwa ubuzima bwe bwose.

Si ubwa mbere Perezida Kagame yihanangirije abivanga mu miyoborere y'u Rwanda, kuko nta gihe atabibukije ko u Rwanda rukora ibibereye Abanyarwanda, rutabibwirijwe n'uwo ariwe wese.

Perezida wa Repubulika kandi yanakunze kubwira abaha u Rwanda amasomo y'uko rugomba kwitwara mu bijyanye n'uburenganzira bwa muntu, asobanura ko Abanyarwanda batanze ibitambo baharanira uburenganzira bwabo, atari bo bahatirwa kumenya agaciro kabwo.

The post 'Dukomeye ku buzima bwacu, nk'uko Ababiligi n'Abanyamerika bakomeye ku bwabo'- Perezida Paul Kagame appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/dukomeye-ku-buzima-bwacu-nkuko-ababiligi-nabanyamerika-bakomeye-ku-bwabo-perezida-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dukomeye-ku-buzima-bwacu-nkuko-ababiligi-nabanyamerika-bakomeye-ku-bwabo-perezida-paul-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)