Kicukiro: Hagaragaye umurambo w’umusore bikekwa ko yishwe na bagenzi be - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo umurambo wa nyakwigendera wagaragaye hafi y’umuhanda wo muri aka kagari ka Rusheshe.

Abatangabuhamya babwiye umunyamakuru wa IGIHE wageze aho uyu murambo wajugunywe, ko bakeka ko yishwe na bagenzi be barwanye bamushinja ko yabatwaye amafaranga.

Umwe yagize ati "Barwanye basinze baramukubita bavuga ngo hari uwo yatwaye amafaranga baramukubita bimuviramo gupfa."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rusheshe, Tuyisenge Venuste yavuze ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musore bose bamaze gutabwa muri yombi.

Ati "Bivugwa ko ngo yagiranye ikibazo n’urundi rubyiruko bagenzi be kuko bose ni abana bo mu gace kamwe. Ngo barwaniye mu muhanda bapfa amafaranga n’ubwo atari menshi ku buryo bikekwa ko ariho urupfu rwe rwaturutse."

Yongeyeho ko hamaze gufatwa abantu bane barimo n’umukobwa w’imyaka 17 bari kumwe watanze amakuru y’uko barwanye n’icyabiteye.

Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Muri Rusheshe niho hasanzwe umurambo w'uyu musore



source : https://ift.tt/3nqsUdu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)