Gatsibo: Abamotari barinubira imikorere ya bamwe mu basekirite babashinzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bamotari ndetse n’aba baturage bavuga ko iyo uhuye n’abasekirite baguhagarika bakagusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, carte jaune, assurance n’ibindi bagahita babibika.

Ngo iyo umaze kubaha ibyangombwa bahita baguhimbira amakosa, bakakubwira ko amande Polisi ica uwayakoze bakagusaba kubahamo kimwe cya kabiri cyayo wayabaha bakakureka, wayabima bagafata ikinyabiziga cyawe n’ibyangombwa bakwatse bakabishyira abapolisi ukazakurayo icyo kinyabiziga umaze gutanga amande.

Umwe mu bamotari ukorera muri Parking ya Rwagitima mu Murenge wa Rugarama, yavuze ko we ubu yacitse gukorera hafi n’imihanda ya kaburimbo kubera amande y’umurengera bacibwa n’abasekirite.

Yagize ati "Baramfashe banyaka ibyangombwa basanze mbyujuje barambwira ngo ningure akantu ndabyanga, birangiye banyandikishiriza amande y’ibihumbi ijana kuko nari mfite moto nshya idafite pulake ariko narayidekarariye. Moto barayitwaye bahimba ibintu byinshi bancisha ibihumbi ijana byose bakomeza no kujya bangendaho bampimbira. Ubu nacitse ku muhanda sinkiwukoreramo kubera ko banciye amande menshi cyane arenze ibihumbi za magana."

Ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 hari abavuze ko bafashwe n’umwe mu basekirite, abaka ibyangombwa abibasubiza ari uko bamuhaye amafaranga.

Hakizimana Jean Pierre yagize ati "Njyewe ndi umuturage ariko mfite moto nkoresha mu mirimo yanjye y’ubuhinzi. Ukuntu bariya basekirite bitwara ntabwo bikwiye, bariya ni abasekirite bashinzwe abamotari ariko si byo bakora, baraza mu byaro bakazenguruka ariko bo baba bishakira umusaruro wabo bwite. Ku cyumweru baramfashe bandekuriye moto ari uko mbahaye ibihumbi 20 Frw mu rwego rwo kwibohora ngo bandeke nigendere."

Hari undi wavuze ko yafashwe n’umusekirite akamwaka ibyangombwa, yarangiza akamubwira ko amubonye ahetse umuntu utambaye casque bityo agomba gucibwa amande.

Yavuze ko yumvise ko agiye guhanwa, akinginga uwo musekirite ngo amubabarire bikarangira amusabye ibihumbi 20 Frw undi akayamuhera mu ruhame.

Abamotari bavuga ko aba basekirite babicira akazi kuko usanga hari moto zabo bwite bakingira ikibaba zitagira ibyangombwa ndetse n’abazitwara nta byangombwa bafite, bakaba basaba inzego zibishinzwe kujya zibasura bakazigaragariza ibibazo bibugarije.

Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Koperative y’Abamotari (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel, aherutse kubwira IGIHE ko nta musekirite wemerewe guhagarika moto iri mu muhanda kuko nta burenganzira babifitiye, ashimangira ko ababikora bakwiye gukurikiranwa.

Yagize ati "Nta musekirite wemerewe gusimbukira moto, nta n’uwemerewe kuyihagarika kuko iyo moto ifite nimero iyiranga (plaque). Polisi ni yo gusa yemerewe guhagarika moto abandi babarebe aho bahagaze ibyo babaza babibabaze. Uzafatwa ahagarika moto atari umupolisi birumvikana ko azabisobanura."

Ngarambe yasabye abaturage bakwa ruswa ngo bababarirwe kubivaho ahubwo bakajya batanga amakuru ku babishinzwe kugira ngo abafite imikorere mibi nk’iyo bakurikiranwe.

Abamotari bavuze ko hari abasekirite babahagarika bakabahimbira amakosa, bakabasaba ruswa ngo babarekure



source : https://ift.tt/3B8EnmH
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)