Uyu muyobozi ushinzwe Umutekao mu Mudugudu w'Agahiza uherereye mu Kagari ka Migera muri uriya Murenge wa Mwili, yatemwe n'uriya mugabo kuri uyu wa Kabiri.
Uwo mugabo watemye uriya muyobozi wo mu Mudugudu akamukomeretsa bikabije ku kaboko, yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ya Kageyo.
Uriya muyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu, yumvise umugore w'uriya mugabo ari gutabaza ubwo yariho arwana n'umugabo we, undi yihutira kubakiza, agezeyo ahahurira n'uruva gusenya.
Nkunzurwanda John uyobora Umurenge wa Mwili, avuga ko uriya mugabo yatemye uriya muyobozi uwo yari amaze kubakiza.
Ati 'Uwo mugabo ahita asohora umuhoro mu nzu amutema ku kuboko mu buryo bukomeye.'
Icyakora ngo abaturage bahise bahagoboka bahita bamwihutana kwa muganga kuko yakomeretse cyane ubu akaba ari kwitabwaho n'abaganga bo ku kigo nderabuzima cya Nyakabungo.
Nkunzurwanda John asaba abaturage kwirinda intonganya zo mu rugo kuko uretse kuba uriya muyobozi yazigiriyemo ingaruka mbi ariko zinatuma abashakanye bashobora kugirirana nabi kugeza no kuba bakwicana.
Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari aho babona ibikorwa bihungabanya umutekano kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane mu maguru mashya.
UKWEZI.RW