Kamonyi: Hafashwe bamwe mu bacyekwaho kwiba bitwaje intwaro gakondo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bafataniwe mu mirenge ya Rukoma na Ngamba yose yo mu Karere ka Kamonyi.

Bamwe bafatiwe mu Murenge wa Ngamba mu Kagari ka Kazirabonde, mu Mudugudu wa Rugarama, abandi bafatirwa mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Bugoba, Umudugudu wa Nyenge no mu Kagari ka Mwirute, Umudugudu wa Rugarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bantu bose bafashwe biturutse ku mikoranire n’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze binyuze mu gahanahana amakuru.

Yavuze ko abo bantu ari bamwe mu bamaze iminsi bavugwa n’abaturage ko babatega bakabakubita ndetse bakanabatema bagamije kubambura ibyo bafite.

Yagize ati” Abaturage bari bakunze kuvuga ko hari abantu babatega cyane cyane ku mugoroba bakabashikuza ibyo bafite ndetse kuko baba bitwaje imihoro hakaba ubwo babatemye. Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bo mu mirenge ya Ngamba na Rukoma bahaye Polisi amazina y’abacyekwa bose hatangira igikorwa cyo kubashaka. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri hakaba hafashwe abantu Barindwi.”

Yakomeje avuga ko abo bantu iyo bamaraga kwambura no gukubita abo mu Murenge umwe bahitaga bajya mu wundi mu rwego rwo kwihisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagarutse ku kamaro k’abaturage mu kwicungira umutekano by’umwihariko gutangira amakuru ku gihe. Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gutabara no kuburizamo ibyaha ndetse no gufata abacyekwaho ibyaha bose.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hatangire iperereza.

Si ubwa mbere muri uyu murenge wa Rukoma hafatirwa abantu nk’aba bahungabanya umutekano w’abaturage.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko



source : https://ift.tt/3iHUAsT
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)