Kaminuza yUbuvuzi yi Butaro nInteko yUmuc... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi iri i Butaro, itanga amasomo y'ubuvuzi atandukanye ku rwego mpuzamahanga mu cyiciro cya kabiri n'icya gatatu cya Kaminuza.

Ni mu gihe Inteko y'Umuco (Rwanda Cultural Heritage Academy), ari ikigo cya Leta gishinzwe kubungabunga umurage w'u Rwanda; umuco n'indangagaciro zawo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021, mu muhango wabereye mu Ingoro y'Umurage n'Amateka Kamere izwi nko kwa 'Richard Kandt' mu Mujyi wa Kigali, Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi n'Inteko y'Umuco batangaje ko bagiranye amasezerano y'imyaka ibiri, yubakiye ku bushakashatsi ku 'Umurage' no kuwuteza imbere mu nguni zose z'ubuzima.

Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n'imari, Rogers Muragije, yabwiye itangazamakuru ko bishimiye kugirana amasezerano n'Inteko y'Umuco, kuko ari amasezerano bitezeho inyungu ikomeye nka Kaminuza ikora ubushakashatsi, kandi igamije kuziba icyuho mu rwego rw'ubuzima rwa Afurika.

Yavuze ko ingoro z'amateka ari ahantu heza ho gukorera ubushakashatsi 'ku buryo nka Kaminuza dufite byinshi byo gukorana nabo'. Uyu muyobozi yavuze ko bazahuza imbaraga mu bijyanye n'amamurikabikorwa, ubushakashatsi mu burezi, ubuzima, inyamaswa n'ibindi. Avuga ko bazifashisha kandi Ingoro mu kumurika ibizajya biba byavuye mu bushakashatsi.

Uyu muyobozi yanavuze ko bazifashisha iserukiramuco 'Hamwe Festival' basanzwe bategura, bakomeze kwerekana akamaro ku buhanzi n'uko bwagira uruhare mu bijyanye no kurengera ubuzima. Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n'imari, Rogers Muragije, yavuze ko bazakora amamurikabikorwa mu ngoro banakore ubushakashatsi

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano zayo, Inteko y'Umuco igirana amasezerano n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Inteko y'Umuco ikora ubushakashatsi mu murage no kuwuteza imbere, ni mu gihe iyi Kaminuza y'Ubuvuzi ikora ubushakashatsi mu kwigisha ibijyanye n'ubuzima.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert ati 'Rero twasanze dusangiye byinshi mu bushakashatsi. Noneho turavuga ngo reka dusangire ubunararibonye buri wese afite. Twebwe rero baza gusanga dufite ubushobozi bwo kubaka amamurika yaba ay'igihe gito cyangwa ahoraho.'

Kaminuza ya UGHE yasabye ko yajya ikorera ubushakashatsi mu ngoro, ikaba izahera mu Ingoro y'ibidukikije iri i Karongi, aho bazakora imurika rijyane no kwigisha ibijyanye n'ubuzima bushingiye ku bidukikije, ku bantu no kunyamaswa aho bihurira'.

Amb. Masozera yavuze ko bazajya bahuza amakuru ku byavuye mu bushakashatsi, no gukora ubushakashatsi 'bahuriyeho'. Avuga ko bashobora no kuzakorera ubushakashatsi mu Ingoro y'Amateka y'Ubukoroni ariko cyane cyane 'Ingoro y'Ubugeni n'Ubuhanzi ari naho hazakurikiraho'.

Masozera avuga ko impamvu bazakomereza muri iyi ngoro ari uko 'bafite ukuntu bakoresha ubuhanzi mu myigishirize y'ubuzima n'ahandi hose babikoresha, cyane cyane mu bukangurambaga ku baturage baba baturiye Ingoro'.

Nyuma yo gutangaza ibikubiye mu masezerano bagiranye, aba bayobozi beretswe ibice bitandukanye bigize Inzu Ndangamurage ya Kandt.

Igizwe n'ibice bitatu by'ingenzi; harimo icyerekana ubuzima bw'u Rwanda mu bice byose (imibereho, ubukungu na politiki) mbere y'ubukoloni.

Harimo igice cyerekana uburambe bw'abaturage bw'abanyarwanda mu gihe cy'abakoloni, cyane cyane ku butegetsi bw'abadage kuva mu 1884 (igihe cy'inama yabereye i Berlin), mu buyobozi bw'abakoloni, intambara ya mbere y'Isi yose, havugwamo benshi kugeza mu 1916, harimo ubuzima bwa Richard Kandt n'ibikorwa bye mu Rwanda.

Hari n'igice cyerekana Kigali mbere y'igihe cy'abakoloni, mu gihe cy'abakoloni, no kuvuka kwayo nk'umurwa mukuru.

Hari kandi igice kiri mu rubavu rw'iyi ngoro kirimo inzu irimo inzoka nzima z'amoko atandukanye harimo nka Black Mamba, ingona yubakiwe ahantu hayo n'ibindi.

Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n'imari, Rogers Muragije n'Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert
Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko bishimiye kugirana amasezerano na Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) yubakiye ku bushakashatsi
Umuyobozi w'Ingoro y'Amateka Kamere' yitiriwe Richard Kandt, Miss Utamuriza Rusaro Carine
Ambasaderi Masozera Robert, Rogers Muragije na Injonge Karangwa, Umuyobozi ushinzwe ubuhanzi n'umuco mu buzima rusange muri Kaminuza ya UGHE

AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110378/kaminuza-yubuvuzi-yi-butaro-ninteko-yumuco-bagiranye-amasezerano-agamije-ubushakashatsi-110378.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)