Itangazamakuru ryavuze byinshi, rishyira igitutu ku buyobozi – Mackenzie agaruka ku masezerano ye muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurundi umaze iminsi ari mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, avuga ko impamvu atarasinyira iyi kipe ari itangamazamakuru ryavuze ko atari ku rwego rw'iyi kipe bisaba ko abanza kunyura mu igeragezwa.

Nizigiyimana Karim Mackenzie waherukaga muri Rayon Sports 2015, yayigarutsemo 2021 ariko ntiyahita asinya ahubwo asabwa kubanza gukora igeragezwa.

Uyu myugariro ukina ku ruhande rw'iburyo yugarira, abajijwe ku masezerano ye muri Rayon Sports, yavuze ko atarasinya ariko byose byatewe n'itangazamakuru ryashyize igitutu ku buyobozi bw'iyi kipe bavuga ko ashaje ntacyo azayimarira.

Ati 'Itangazamakuru ryavuze byinshi, rishyira igitutu ku buyobozi, ararwaye, arashaje ntacyo yabafasha, ntabwo narenganya abayobozi, barambwiye ngo kora imyitozo, maze gukina imikino 3 muri 4 dukinnye, ibyo byose ntabwo nakwicira urubanza, abayobozi nibabona bikenewe nzasinya kuko njye ku giti cyanjye mpagaze neza.'

Uyu mukinnyi avuga ko igihe cyose azagira amahirwe yo kugirirwa icyizere agahabwa amasezerano, azatanga ibyo afite byose kugira ngo iyi kipe ibone intsinzi.

Mackenzie ni umwe mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports ndetse banayigiriramo ibihe byiza mu myaka 4 (2011-2015), Gor Mahia, akinira na Vipers na Wazito yo muri Kenya.

Nizigimana Karim Mackenzie avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyizweho igitutu ngo adasinya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/itangazamakuru-ryavuze-byinshi-rishyira-igitutu-ku-buyobozi-mackenzie-agaruka-ku-masezerano-ye-muri-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)