Akijijwe n'ubuhinzi bw'ibinyomoro nyuma yo gusaba akazi inshuro 41 akakabura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuhinzi bw
Ubuhinzi bw'ibinyomoro bwamuteje imbere nyuma y'imyaka itandatu ari umushomeri

Ni ubuhamya yifuje kugeza ku baturage by'umwihariko ku rubyiruko rurangiza amashuri rukumva ko rukwiye gukomeza gutega Leta amaboko, rwakagombye kubyaza umusaruro ubumenyi rukuye mu ishuri, ibyo bikaba bikomeje kongera umubare w'abashomeri, ari na cyo kibazo gikomeje guteza ibibazo binyuranye, bamwe mu rubyiruko bakishora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge.

Uwo mugabo ufite umugore n'abana babiri, avuga ko inzira y'ubuzima bwe ari ndende aho yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2007, mu ishami ry'ubuhinzi ariko imyumvire ye ikaganisha ku gukorera Leta, aho byamugizeho ingaruka zo gutakaza igihe kingana n'imyaka itandatu yiruka ku kazi arakabura.

Agira ati “Nkirangiza amashuri yisumbuye mu by'ubuhinzi, namaze imyaka itandatu ndi umushomeri, nadepoje inshuro 41, naranabyanditse nabimanitse muri salon iwanjye, mu gihe nari ntangiye kwiheba mbona ko akazi kabuze, biba ngombwa ko ntekereza ku byo nize, nkura amaboko mu mufuka”.

Arongera ati “Natangiye nshakisha igishoro, aho najyanaga n'abaturanyi mu murima njya kubahingira ku munsi icyo gihe bampembaga amafarabnga 300 gusa, natekerezaga ko nimbona igishoro nzikorera ngendeye ku byo nize, nkibaza nti kuki Papa na Mama bandihiye amashuri badafite ubushobozi, bahinga kuki njye wabyize ntabikora ngo bimbesheho ni biba ngombwa mbesheho abandi?”

Uwo musore ngo yageze aho ahabwa ikiraka muri VUP, aho yari umugapita ahembwa ku kwezi ibihumbi hagati ya 35 na 40, ahakora azigama mu mezi arindwi agura isambu y'amafaranga ibihumbi 180, hari mu mpera za 2012.

Ubuhinzi bw
Ubuhinzi bw'ibinyomoro bushobora gukiza ubukora

Akimara kugura iyo sambu nibwo yatangiye kuyihinga, ariko agahinga ibihingwa bisanzwe, ibishyimbo, ibigori…, ariko nyuma yatekereje gushyira mu ngiro ibyo yize, akora umushinga wo guhinga kijyambere imbuto zirimo ibinyomoro n'amatunda.

Avuga ko ubwo buhinzi bw'ibinyomoro bwamuzamuye atangira gutekereza indi mishinga, aho yaguze isambu ateramo kawa, yinjira muri koperative Abakundakawa Rushashi, aho yatanze imigabane aba umunyamuryango atangira kuzamuka, kugeza ubwo aguze indi sambu ayihinga urutoki dore ko ubuhinzi bw'ibinyomoro yari yaragize umwuga bwakomezaga kugenda neza.

Uko ubuhinzi bw'ibinyomoro bwagiye bumuteza imbere

Niyonambaza avuga ko ubuhinzi bw'ibinyomoro bwamuteje imbere nyuma y'uko abyitayeho abishyiraho umutima we wose, bitanga umusaruro utubutse , kugeza ubwo igiti kimwe agisaruraho ibinyomoro bikabakaba ibihumbi bibiri, bigura amafaranga asaga ibihumbi 60 dore ko mu binyomoro yeza kimwe kigura amafaranga 50.

Ati “Iyo tubivuga, rimwe na rimwe abantu batekereza ko ari amakabyankuru, ariko mu mibare biragaragara, kuko ku ikubitiro iyo utangiye gusarura ibinyomoro, igiti kimwe kiba gishobora kuba gifite ibinyomoro hagati ya 100-150, ku nshuro ya kabiri kiba gishobora kugira ibinyomoro 200, ku buryo kijya gusaza kimaze gusarurwaho ibinyomoro biri hagati ya 1500 na 2000 mu gihe cy'umwaka n'igice bimara bisarurwa”.

Ubuhinzi bw
Ubuhinzi bw'ibinyomoro bwamugejeje no ku buhinzi bw'urutoki

Niyonambaza avuga ko mu murima we w'ibinyomoro uhinzemo ibiti 300, bihundura bimuhaye umusaruro w'ibinyomoro bigera ku bihumbi 450, aho bikomeje kumuzamurira iterambere dore ko atajya abura isoko ryabyo, bitewe n'uburyo biri mu mbuto zikunzwe na benshi mu gace atuyemo n'ahandi azijyana.

Yagarutse ku mitungo yagezeho kubera ubwo buhinzi, ati “Mfite umurima uhinzemo kawa 1000, n'urutoki, aho byose mbifite ku buso bwa hegitari irenga.

Nk'uko biri muri gahunda ya Leta, aho umuhinzi asabwa gusarura byinshi ku buso buto, nk'iyo ngiye muri banki gusaba inguzanyo, iyo sambu nkoreramo ibikorwa bayiha agaciro ka miliyoni 16, aho n'ishyamba ryanjye rya Hegitari rifite agaciro ka Miliyoni esheshatu”.

Uretse ibyo bikorwa, Niyonambaza yubatse n'inzu y'ubucuruzi ku isantere atuyemo, akaba yaratangiye n'ubworozi bw'ingurube nabwo butangiye kumufasha kuzamura iterambere rye, akagira na moto imufasha kugeza imyaka yejeje ku masoko.

Arasaba urubyiruko kumenya amahirwe ahari aruganisha ku iterambere, baharanira gukoresha amaboko yabo badategereje guhabwa akazi na Leta, abasaba kwirinda gusuzugura umurimo.

Ati “Ibintu abantu basuzugura ni byo birimo amahirwe. Birantangaza iyo umuntu bamubajije ngo akora iki ati ntacyo kandi ari umuhinzi. Urubyiruko mureke tubyaze umusaruro ubutaka dufasha abaturage guhinga kinyamwuga”.

Ubuhinzi bw
Ubuhinzi bw'ibinyomoro bwamugejeje no ku bworozi bw'ingurube

Yahinze na kawa
Yahinze na kawa
Niyonambaza agira abantu inama yo kwihangira umurimo kuruta gutegereza ko bazahabwa akazi
Niyonambaza agira abantu inama yo kwihangira umurimo kuruta gutegereza ko bazahabwa akazi



source : https://ift.tt/3Bds3Cv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)