Isume yafashije Clapton Kibonge kureba Match ya Man U na Liverpool (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukanya gashize nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Liverpool n'ikipe ya Manchester United umaze kurangira ku ntsinzi y'ikipe ya Liverpool ku bitego 5 ku buso bw'ikipe ya Manchester United.

Abafana benshi ba Manchester United bari biteze uyu munsi baziko bari buze kwegukana intsinzi ariko siko byaje kugenda kuko ikipe ya Liverpool imaze kubatsindira iwabo.

Umunyarwenya Clapton Kibonge, umwe mu bafana b'ikipe ya Manchester United, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yerekanye uko yarebye umukino iwe mu rugo. Ni mu mashusho yashyize hanze abinyujije kuri instagram ye aho yerekanye ko yari yashyize isume kuri televiziyo ye maze akajya arunguruka kugirango arebe aho ibitego bigeze.



Source : https://yegob.rw/isume-yafashije-clapton-kibonge-kureba-match-ya-man-u-na-liverpool-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)