Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu cy'u Rwanda mu gihe cy'icyumweru kimwe rya 2022 ryamaze kwemezwa n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku Isi ko rizaba mu mpera z'icyumweru cya Gashyantare 2022.

Iri rushana rizenguruka igihugu cy'u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya kane Tour du Rwanda izaba iri ku rwego rwa 2.1 aho yitabirwa n'amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye yo hirya no hino ku Isi.

Tour du Rwanda ya 2022, igiye kuba ku nshuro ya 14 ibaye mpuzamahanga, ubusanzwe kandi iri rushanwa rikinwa muri Gashyantare gusa uyu mwaka ho ryo ryabaye muri Gicurasi 2021 bitewe n'uko hari icyorezo cya Koronavirusi yibasiye isi muri Rusange.

Iri rushanwa rya Tour du Rwanda 2022 rigihe kuba mu gihe umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ni we watwaye Tour du Rwanda iheruka ya 2021.

Tour du Rwanda yitabirwa n'amakipe atandukanye akomeye ku rwego rw'isi, muri uyu mwaka mu makipe akomeye ndetse azwi yitabiriye iri rushanwa harimo Israel Start-Up Nation yo isanzwe yitabira n'amarushanwa akomeye yo ku rwego rw'Isi hakaza na ndroni Giocattoliâ€"Sidermec, B&B Hotels p/b KTM na Total Direct Énergie.

The post Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ishyirahamwe-ryumukino-wamagare-ku-isi-uci-ryemeje-ko-tour-du-rwanda-2022-izaba-ku-hagati-ya-tariki-20-na-27-gashyantare-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishyirahamwe-ryumukino-wamagare-ku-isi-uci-ryemeje-ko-tour-du-rwanda-2022-izaba-ku-hagati-ya-tariki-20-na-27-gashyantare-2022

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)