Impanuka ibereye imbere y'ibiro by'Akarere ka Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabereye imbere y
Iyi mpanuka yabereye imbere y'Akarere ka Musanze

Umuhuzabikorwa w'Ibikorwa bya Polisi n'Abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, wari ahabereye iyo mpanuka yabwiye Kigali Today uko byagenze.

Yagize ati “Iyi kamyo yari ipakiye ibitaka byo gukora umuhanda Gicuba-Janja, ikoresheje icyerekezo cy'umuhanda Musanze-Kigali. Ubwo yari igeze imbere y'ibiro by'Akarere ka Musanze, yahuye n'imodoka yakataga yinjira mu nyubako z'ibyo biro, ariko itabanje kwerekana icyerekezo iganamo, bituma uwari utwaye iyo kamyo agerageza kuyikatira ngo ayikwepe, iyo kamyo ihita ihirima hasi”.

Yongeraho ati “Ubwo yari imaze guhirima hasi, haje indi modoka na none, yikubita kuri iyo kamyo aho yari yahirimye, izo modoka zombi zirangirika”.

Abapolisi bo mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bari mu bikorwa by
Abapolisi bo mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bari mu bikorwa by'ubutabazi

Ku bw'amahirwe ngo nta muntu iyo mpanuka yahitanye cyangwa ngo ikomeretse. CIP Ndayisenga yibutsa abakoresha umuhanda kwirinda uburangare, no kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze yawo; buri cyiciro cyose yaba abanyamaguru n'abatwara ibinyabiziga, bakajya bamenya uko bitwararika, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Yagize ati “By'umwihariko igihe umuntu atwaye ikinyabiziga, ni ngombwa ko igihe agiye guhindura icyerekezo aba ashaka gukatiramo, akwiye kujya abanza kubigaragaza kugira ngo ataba nyirabayazana w'impanuka. Na none kandi umuntu wese utwaye ikinyabiziga, akwiye kujya azirikana ko igihe ibinyabiziga bikurikiranye mu muhanda, ababitwaye bagomba gusiga intera igenwe hagati y'ikinyabiziga n'ikindi, nka bumwe mu buryo bufasha gukumira impanuka”.

Ati “Ni byiza ko abantu bose bakoresha umuhanda bajya bahora bitwararika kandi bakifashisha ibirango byateganyijwe mu mihanda, mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bw'abawukoresha mu kaga”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bari bakiri ahabereye iyo mpanuka, bafasha kuyobora ibindi binyabiziga ngo bibashe kubisikanira mu byerekezo biganamo nta kibangamiye ikindi, dore ko aho iyo kamyo yaguye yafunze icyerekezo kimwe cy'uyu muhanda, hakaba hategerejwe ubutabazi bw'imodoka igomba kuyivana mu muhanda.




source : https://ift.tt/3Au8K6F
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)