Akamaro gakomeye k'umwembe ku mubiri wacu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwembe ni urubuto rukize cyane ku ntungamubiri nyinshi zifite akamaro kanini mu mubiri . Uru rubuto rukungahaye kuri Vitamini zigera kuri makumyabiri (20) n'imyunyu ngugu itandukanye. Umwembe ugira isukari y'umwimerere kandi ifitiye umubiri wacu akamaro. Nta bibazo umwembe watera, nko kongera isukari mu maraso kuko ikigero cy'isukari kiba mu mwembe si cyinshi (Low glycemic index).

Zimwe mu ndwara uru rubuto rufasha mu kurinda:

Umwembe ufasha mu kurwanya kanseri

Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko mu mwembe habamo ibinyabutabire bifasha umubiri mu kurinda uturemangingo tw'umubiri, twavugamo nka quertin, isoquercitin, festin, astrogalin, galic acid na methylgallat. Ibi binyabutabire tuvuze bifasha mu kurinda kanseri harimo kanseri y'ibere, kanseri y'amara, kanseri y'amaraso ndetse na kanseri ya prostate.

Umwembe ufasha mu kugabanya urugimbu rubi mu mubiri

Umwembe kuba ukungahaye kuri vitaminC, pectin ndetse n'intungamubiri ndodo (fibre) ibi byose bifasha mu kugabanya ibinure mu mubiri. Umwembe kandi ukungahaye kuri vitamin K ifasha amaraso kudacika amazi ndetse no kuringaniza uko umutima utera.

Umwembe ufasha abantu barwara Diyabete

Uretse n'urubuto rw'umwembe n'ibibabi byawo bigirira umumaro ukomeye abarwayi ba Diayabete aho ufata ibibabi ukabicanira mu mazi byamara guhwana ukayungurura amazi yabyo ukayabika ukayanywa mu gitondo.

Abashakashatsi batandukanye bemeza ko ibi biringaniza umusemburo ushinzwe kuringaniza isukari mu mubiri. Ikindi ni uko urugero rw'isukari ruba mu mwembe ruri hasi cyane, kurya umwembe rero ntibishobora guteza ibibazo byo kongera isukari mu maraso.

Umwembe ufasha mu kugabanya ibiro

Ku bantu bifuza kugabanya ibiro bakwitabira kurya umwembe kuko ukungahaye kuri vitamin, intungamubiri ndodo (fibre) ndetse n'imyunyungugu. Ibi byose rero bituma umuntu wariye umwembe yumva ahaze bityo ubushake bwo kurya bukagabanuka bityo imbaraga zinjira mu mubiri ziciye mu biribwa ndetse n'ibinyobwa zikagabanuka n'ibiro bikagabanuka.

Ufasha mu gufata neza imboni y'ijisho ukarinda n'ubuhumyi

Umwembe ugira ibinyabutabire bifasha umubiri mu kurinda uturemangingo tw'ijisho bita Zeaxidant bifasha mu kurinda imboni y'ijisho ndetse n'ubuhumyi ku bantu bakuze. Umwembe kandi ugira vitamin A ifasha ijisho kureba neza, kubobereza ijisho, ndetse iyi vitamin A ifasha mu kurinda ubuhumyi.

Umwembe wongerera umubiri ubudahangarwa

Umwembe ugira Vitamin C ndetse na vitamin A hamwe na carotenoid z'ubwoko butandukanye, ibi byose bifasha mukongerera umubiri ubudahangarwa bityo ugatandukana no kurwaragarurika byahato na hato.

Source: Rwandamagazine.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Akamaro-gakomeye-k-umwembe-ku-mubiri-wacu.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)