Babiri bashatse gutorokesha Kizito Mihigo basabiwe gufungwa imyaka 7 n'ihazabu ya Miliyoni 2.5 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urubanza ruregwamo Innocent Harerimana, Joel Ngayabahiga na Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito Mihigo.

Ubushinjacyaha bwasabiye ibi bihano nyuma y'igihe kinini aba bagabo batatu baburana ku cyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n'amategeko, kuri Ngayabahiga na Nkundimana hakiyongeraho icyaha cyo gutanga ruswa.

Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare umwaka ushize wa 2020 ubwo hanafatwaga umuhanzi Kizito Mihigo waje gupfira muri Gereza yiyahuye nk'uko byatangajwe n'inzego zibifitiye ububasha.

Urubanza rwa bariya bagabo batatu, rwagiye rusubikwa kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, gusa mu mpera za Mata, bari bireguye ku byaha bashinjwa.

Muri uru rubanza ruburanishwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, muri Mata ubwo bisobanuraga, uwitwa Innocent Harerimana yari yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko ntacyo yakoze.

Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bemeraga icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n'amategeko ariko bagahakana icyo gutanga ruswa.

Uyu munsi Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busabire ibihano abaregwa, busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya ibyaha abaregwa, babiri bagahanishwa gufungwa imyaka irindwi n'igice no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2.5 Frw naho umwe agahanishwa gufungwa amezi atandatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Babiri-bashatse-gutorokesha-Kizito-Mihigo-basabiwe-gufungwa-imyaka-7-n-ihazabu-ya-Miliyoni-2-5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)