Robert Mugabe avuga ko ubwisanzure bwagutse kuko harimo n'uburenganzira bwo 'Kuba stupid [tugenekereje mu Kinyarwanda ni nk'Injiji] kandi ntufungwe. Hari abantu bamwe bafunze batakagombye kuba bafunze.'
Umunyamakuru yahise amubaza ati 'Urugero', Mugabe asubiza agira ati ' Hari abantu bari crazy [abarwayi bo mu mutwe] urabona uriya mugore bakatiye imyaka 15 [Idamange] ntabwo namufunga. Afite ibibazo by'ihungabana. She's crazy [ni umurwayi wo mu mutwe]'
Avuga ko ikibazo ari abanyapolitiki buririye kuri ubwo burwayi bwe bagashaka kumukoresha nk'umuyoboro wabo banyuzamo ibitekerezo bibi.
Ati 'Ariko umuheto ushuka umwambi bitari bujyane. Ubu se abamusingizaga akaba akatiwe imyaka 15 bazamugemurira se ? njye se sinafunzwe umwaka umwe uwangemuriraga ni inde ? Ubu se ntibirirwa banterefona ngo nshuti tubonane nkugurire kamwe. Icyo gihe se bari he ?'
Ngo si Idamange gusa wakoreshejwe biriya byaha n'ibibazo byo mu mutwe, ati 'Reba nka Karasira vraiment ni Kadavere [ntacyo ari cyo]'
Avuga ko icyo Leta yari ikwiye gukora kuri bariya bantu kwari ukubasaba kureka kwirirwa basakuza kuri YouTube ahubwo bagashakirwa abaganga b'indwara zo mu mutwe.
Ati 'Bariya bantu ni ukubabwira gusa ngo 'ibyo bintu byo kuri YouTube nimubivemo, reka tubashakira abaganga'.'
Robert Mugabe avuga ko mu Rwanda harimo abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe ariko ko batabigaragaza kubera imiterere n'umuco w'Abanyarwanda.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) giherutse gutangaza ko Abanyarwanda bangana na 20.5% bafite uburwayi bwo mu mutwe bagendana ndetse bagakomeza gahunda zabo z'imibereho bamwe batanabizi ko bafite izo ndwara.
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW