Itangira ryari rigoye: Urugendo rw’imyaka 25 Unity Club imaze yita ku kunga Abanyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Yashyizweho rero ngo abashakanye n’abayobozi bari muri Guverinoma bagire uruhare mu miyoborere y’igihugu.

Mu ntangiriro abashakanye n’abari muri Guverinoma bari biganjemo abagore ariko uko uburinganire bwagiye bwimakazwa, ni ko na bo bagiye bahabwa inshingano zitandukanye bituma n’abagabo babo binjiramo.

Domitilla Mukantaganzwa uri mu bagize Unity Club yasobanuye amavu n’amavuko n’uyu muryango mu kiganiro “Dusangire Ijambo” cya Televiziyo Rwanda.

Yavuze ko Unity Club yashyizweho mu gihe muri Guverinoma y’Ubumwe [yashyizweho nyuma ya Jenoside] ‘hari aho abayobozi batahuzaga kuko bavaga mu bice bitandukanye kandi badahuje imyumvire.’

Yagize ati “Hari igihe habaga inama, nyuma hakaba indi ivuguruza ibyabaye. Ibyo bihe byari bigoye kuko hari nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorew Abatutsi; byakurikiraga igihe kinini igihugu kiyobowe mu buryo bw’ivangura, budahuza Abanyarwanda.’’

Yasobanuye ko kuba abagore barazirikanwe icyo gihe byari no mu murongo wa FPR Inkotanyi itarigeze iheza abagore mu gihe cyo kubaka igihugu.

Mukantaganzwa yakomeje ati “U Rwanda rwari rwarasenyaguritse, ruri inyuma ya zero, byasabaga buri wese gushyiraho itafari rye ngo atange umusanzu we mu kongera gusana igihugu.’’

Aho ni ho Unity Club yavukiye, mu bihe bigoranye, birimo urwicyekwe mu gihe u Rwanda rwari rugifite impunzi nyinshi, abari barahejejwe ishyanga barimo batahuka, abapfakazi n’imfubyi bari bakiri henshi mu gihugu batarahumurizwa.

Ati “Yashinzwe mu rugendo rwo kubaka igihugu no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.’’

-  Ibibazo by’ingutu byariho mu itangira rya Unity Club

Mu gihe uyu muryango washingwaga, igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye. Birimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse; kwita ku mfubyi zari zandagaye; umutekano w’igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.

Ubwo Unity Club yashingwaga Ntawukuriryayo Jean Damascène yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Yinjiye muri Guverinoma mu 1999, agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi bw’Amashuri Makuru na Kaminuza n’Ubushakashatsi.

Avuga ko Guverinoma nk’urwego rushyiraho politiki, rukanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo yagombaga kugena icyerekezo gikwiye ku gihugu.

Yakomeje ati “Hari amabanga y’akazi ariko mu cyerekezo ntabwo wahisha uwo mubana. Igikomeye kwari ukuvuga ngo abavuye muri Guverinoma bakomeze batange uwo musanzu, bavuge ibyo bahuye nabyo, banafashe abinjiramo babone uko byahererekanyijwe.’’

Ntawukuriryayo yavuze ko igitekerezo cya Unity Club, abari muri Guverinoma bacyakiriye neza.

Ati “Uyu munsi byarumvikanye cyane ndetse abafasha bacu turabashyigikira kuko ari inshingano zacu.’’

Mu gutangira, Unity Club yagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi b’igihugu bigamije ahanini ku kugaruka ku kubwizanya ukuri ku mateka y’igihugu hagamijwe kwitinyuka no kuyakira nk’agomba kubakirwaho u Rwanda rw’ahazaza.

Umusaruro wabyo wabaye uwo kugabanya urwicyekwe, kwishishanya no gufasha gutahiriza umugozi umwe mu kubaka u Rwanda n’ubumwe bw’abenegihugu.

-  Unity Club yashyize itafari ku kwita ku mfubyi n’incike za Jenoside

Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

Mu 1995, mu Rwanda hari ibigo by’imfubyi 353, birimo abana benshi b’imfubyi n’abagiye batatana n’imiryango yabo.

Mukantaganzwa ati “Unity Club yafashije ba bana bajya mu miryango ndetse abakuze batabonye ababakira bashakiwe amacumbi babona aho baba, bariga, banashaka imirimo ibatunga.’’

Mu 2014, Unity Club yiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside, igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite, ari cyo kubabonera icumbi ryiza, bagasubizwa icyubahiro kibakwiye, bakabonerwa ibyangombwa byose, bakisanzura, bagasabana, bakavuzwa, bagasubirana ubuzima bwiza.

Ati “Abo babyeyi [barimo abakecuru n’abasaza] baraganirijwe ariko uko bagera mu zabukuru dutekereza gufatanya na AVEGA mu kububakira amacumbi bahurizwamo kugira ngo bitabweho.’’

Domitilla Mukantaganzwa uri mu Kanama Nkemurampaka ka Unity Club yasobanuye ko ishyirwaho ry'uyu muryango ryatumye abayobozi babona uburyo bwo kuganira byimbitse ku cyerekezo cy'igihugu

Aya macumbi yitwa “Impinganzima”, ubu yubatswe mu turere tune twa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera. Inafite umudugudu uri Nyamagabe n’uwa Rubavu watujwemo abana b’imfubyi muri gahunda ya Tubarerere mu muryango.

Unity Club ifite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane ibishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe. Inita ku iterambere rikomatanyije aho abagenerwabikorwa bayo bita ku baturanyi babo bagasangira iterambere.

Uyu muryango kandi wakomeje gushyira imbaraga mu gitekerezo cyo kubaka Ubunyarwanda buhamye, buzira amoko, uturere n’ibindi bitandukanya abantu.

Ntawukuriryayo yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda’’ ikwiye guhera mu muryango, akabwirwa ko afite uko agomba kugenda.

Ati “Dufite ikibazo gikomeye ko ibiri kuba ku Isi byihuta cyane bikurura abana, natwe. Abantu bamaze kumva ko Ubunyarwanda ari wo musingi, ibindi bagomba gutozwa guhitamo ibibereye igihugu. Ni wo murage dukwiye gukoraho ngo tutazongera guhura n’ibyo bibazo.’’

Iyi ngingo ni yo yubakiyeho insanganyamatsiko y’Ihuriro rya 14 rya Unity Club, igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.’’ Iki gikorwa kizahurirana no kwizihiza imyaka 25 ishize uyu muryango ushinzwe.

Mu bikorwa biri imbere, Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi batujwe mu nzu z’Impinganzima.

Mu bikorwa bya Unity Club Intwararumuri harimo no kwita ku ncike za Jenoside yakorewe Abatutsi
Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko igitekerezo cyo gushinga Unity Club cyakiriwe neza kuko bwari uburyo bwo gukemura ibibazo by'ingutu muri sosiyete no kunga ubumwe mu Banyarwanda uhereye mu bayobozi
Unity Club igizwe n'abayobozi bari muri Guverinoma n'abayihozemo n'abo bashakanye



source : https://ift.tt/3oV89c7
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)