Batunguwe no gusanga barwaye amaso #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyirabahire bari gusuzuma basanze afite amashaza kandi atari abizi
Nyirabahire bari gusuzuma basanze afite amashaza kandi atari abizi

Nyirabahire Eudia w'imyaka 30 avuga ko atari azi ko afite uburwayi bw'amaso ariko atarebaga neza, yajya kwivuza bakabura ikintu arwaye, cyakora nyuma yo kwisuzumisha yatunguwe no kubwirwa ko amaso ye yombi yajemo amashaza.

Avuga ko kuba afite imyaka mike atari azi ko yarwara amaso akaba asaba bagenzi be kwihutira kwisuzumisha igihe bumva bafite ikibazo cy'amaso.

Agira ati “Ntabwo nari nzi ko ndwaye amaso ariko bansanganye amashaza, ubundi numvaga ntareba neza ariko bajyaga bashaka uburwayi bakabubura. Abakiri bato ntibakwiye kuguma kwicara kuko ushobora kuba urwaye amaso utabizi, ubu hakurikiyeho kuzanyogereza amaso ngakira”.

Niyondamya Jean Damascene avuga ko amaranye igihe indorerwamo z'amaso ariko zitari zikimufasha ntamenye impamvu kuko yari azi ko indorerwamo z'amaso zihagije ngo umuntu urwaye amaso akomeze ubuzima.

Agira ati “Nsanganwe uburwayi bwo kuba ntashobora kureba ibintu biri kure, nyuma yo kwisuzumisha menye ko izi ndorerwamo zari nk'umurimbo kuri njyewe kuko zitakijyanye n'uburwayi mfite, nyamara numvaga ntazi impamvu ariko bambwiye ko uburwayi bwazamutse hari ibyo tuba twibwira ko turi bazima nyamara nta buzima njyewe ndi umuhamya w'ibimbayeho mu kanya”.

Umuntu wese ufite imyaka hejuru ya 40 akwiye kwisuzumisha amaso

Muganga w'amaso ku bitaro bya Kabgayi, Elisa Emmanuel Hategekimana, avuga ko hejuru y'imyaka 40 buri muntu akwiye kuba yipimisha amaso kuko aribwo uburwayi butangira kwigaragaza.

Aha baba basuzuma ngo barebe niba uburwayi bw
Aha baba basuzuma ngo barebe niba uburwayi bw'amaso buri inyuma cyane

Ku bantu basanzwe baravuwe amaso batangiye kwambara indorerwamo z'amaso ngo ni ngombwa ko umurwayi yisuzumisha nibura buri myaka itatu kugira ngo barebe niba uburwayi bukigendanye n'indorerwamo yahawe.

Agira ati, “Nibura buri myaka itatu umuntu wahawe indorerwamo z'amaso akwiye kugaruka kwisuzumisha kuko usanga uko agenda akura ari nako uburwayi buhindura isura bikaba byatuma indorerwamo ntakintu zimumarira, ibyo binakorwa ku bana nibura aho umubyeyi akwiye kuzana umwana buri mwaka tukareba niba zikimufasha”.

Muganga Hategekimana avuga ko uburwayi bw'amaso ku bana usanga buterwa ahanini n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere, bakishimagura cyane amaso, kureba cyane muri televiziyo na byo ngo bishobora kongerera umwana uburwayi bw'amaso.

Abana bato basabwa kwisuzumisha buri mwaka iyo bahawe indorerwamo
Abana bato basabwa kwisuzumisha buri mwaka iyo bahawe indorerwamo

Avuga ko hari abantu benshi batari bazi ko barwaye amaso bakaba batareba neza, no kuba ageze mu myaka y'ubukure hejuru y'imyaka 40 n'abatareba ibintu biri kure.

Agira ati “Uburwayi bwo gukuba amaso, kuteraba ibintu bya hafi, kutareba ibiri kure, amashaza, ni bwo burwayi bukunze kwibasira abaturage, kandi benshi ntibari bazi ko barwaye. Dutunzwe n'aya maso yacu tugomba kuyabungabunga. Hari igihe umuntu aba azi ko areba kandi atareba, n'iyo waba utarwaye ukwiye kuza tukagusuzuma kuko hari uburwayi bwinshi butaryana”.

Umuyobozi w'ishami rivura amaso ku bitaro bya Kabgayi, Dr. Tuyisabe Theophile, avuga ko mu rwego rwo kwirinda ubuhumyi, bamaze icyumweru basuzuma banavura amaso mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubuhumyi ahagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Rinda amaso yawe'.

Hategekimana avuga ko umuntu w
Hategekimana avuga ko umuntu w'imyaka 40 akwiye kwisuzumisha n'iyo yaba yumva nta kibazo afite

Dr. Tuyisabe avuga ko kurinda amaso yawe bitavuze kuyicarana iwawe, ahubwo bivuze ko abantu bakwiye kugana muganga w'amaso kabone n'iyo waba wumva nta kibazo ufite.

Agira ati, “Turasaba abantu ko batakwicara mu rugo bakeka ko ari bazima kuko hari uburwayi bw'amaso buba butagaragara inyuma, no kwirinda ibyangiza amaso birimo no gukoresha birenze, urugero nk'ibikoresho by'ikoranabuhanga”.

Gusomesha amaso ni bwo buryo bwa mbere bwo gusuzuma niba amaso ari mazima
Gusomesha amaso ni bwo buryo bwa mbere bwo gusuzuma niba amaso ari mazima
Usoma abanza gupfuka ijisho rimwe agakurikizaho irindi kuko rimwe rishobora kuba rirwaye irindi ari rizima
Usoma abanza gupfuka ijisho rimwe agakurikizaho irindi kuko rimwe rishobora kuba rirwaye irindi ari rizima



source : https://ift.tt/2Z6cXRm
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)