Canal+ Rwanda yageneye ubufasha abana bo mu Karere ka Kicukiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

‘Organisation ‘A-Bato’ ni ikigo cyita ku bana baturuka mu miryango itishoboye mu rwego rwo kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, kubarinda kwishora mu biyobyabwenge n’indi migenzereze itabereye umwana w’Umunyarwanda.

Urugendo rwa Canal+ Rwanda muri iki kigo rwari rugamije gufasha abana 20 bakirererwamo. Mu byo babahaye harimo kubishyurira amashuri umwaka wose no kubaha ibikoresho by’ishuri.

Uretse ibi bikoresho ariko Canal+ Rwanda yageneye iki kigo televiziyo n’ifatabuguzi ribabashisha kureba shene ya Nathan TV yagenewe abana mu buryo bwo kwiga.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yagejeje kuri aba bana ndetse n’ababyeyi babo bari bitabiriye uyu muhango, yasabye aba banyeshuri kuzitwara neza abibutsa ko aribo ejo hazaza h’u Rwanda.

Ikindi yasabye ubuyobozi bw’iki kigo, ni ukuzereka abana iyi televiziyo by’umwihariko kuko iriho amasomo meza yafasha abana bakiri bato.

Ati “Ni Shene yashinzwe n’ikigo kizobereye mu kwigisha abana bari hagati y’imyaka irindwi na 12, bigisha neza imibare n’Igifaransa kandi biri ku rwego mpuzamahanga. Ni ahanyu ho gufasha abana gukurikira aya masomo kuko yajya yunganira ibyo biga.”

Sophie Tchatchoua yongeye kwizeza ubuyobozi bw’iki kigo ko bazabahora hafi, cyane ko mu byo Canal+ ikora harimo n’ibikorwa byo gufasha.

Peruth Nzeyimana uhagarariye ‘Organisation A-Bato’ giherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yashimiye Canal+ ku nkunga ibateye.

Yijeje abashyitsi ko inkunga yabo izagira akamaro yaba ku bana ndetse n’ababyeyi muri rusange, kuko benshi mu bana barererwa muri iki kigo ari abaturuka mu miryango itishoboye.

Uyu mubyeyi yongeye gushimira Canal+ ku bwa televiziyo yabahaye n’ifatabuguzi rizafasha abana kwihugura mu masomo binyuze kuri Nathan TV.

Abana 20 bagenewe inkunga na Canal+Rwanda
Umuyobozi wa Organisation 'A-BATO', Peruth Nzeyimana
Umuyobozi wa Organisation A-Bato ari kumwe n'umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua
Uwavuze mu izina ry'ababyeyi yashimiye bikomeye Canal+ Rwanda
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda yasabye abana kwiga neza kuko aribo Rwanda rw'ejo
Umuyobozi wa Sophie Tchatchoua aganira n'abari muri iki gikorwa
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda abasobanurira ibya Nathan TV
Abana bashyikirijwe ibikoresho by'ishuri
Bafatanye ifoto y'urwibutso
Abayobozi ba Canal+ n'abayobozi b'ikigo 'Organisation A-Bato'



source : https://ift.tt/3aSDggc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)