Gisagara: Abagore bagaragaje ibyabafasha kuzuza inshingano z’ubuyobozi no kwita ku miryango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babigaragaje ku wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021, ubwo habaga Inteko rusange ya 20 y’Inama y’Igihugu y’Abagore, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere”.

Bamwe mu bagore b’abayobozi bavuze ko bitewe n’uko bifitiye icyizere kandi batinyutse, bibafasha kuzuza inshingano zabo kandi bakita no ku muryango.

Mukakarangwa Cartas uyobora Akagari ka Gatoki ati “Tuba dufite inshingano zo mu rugo n’umuryango no kurera abana ariko tugakora n’akazi twahawe. Ntabwo ushobora kuyobora abaturage utayoboye urugo rwawe ngo rube intangarugero.”

Akomeza avuga ko mbere na mbere abanza kugirana umubano mwiza n’umugabo we bakabana mu mahoro kugira ngo bimworohere kuyobora neza abaturage no kuzuza inshingano z’akazi.

Ati “Icyo numva cyadufasha nk’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi ni ukoroherezwa umuntu ntakore kure, agakorera hafi aho abasha no kwita ku rugo.”

Abo bagore bavuze ko gahunda Akarere kashyizeho zirimo gutanga gaz mu buryo bwa Nkunganire, inka kuri buri rugo no kwegerezwa amazi meza ziri mu bituma babasha kuzuza inshingano zabo mu kazi kandi bakita no ku ngo zabo.

Mukamurigo Chantal ati “Nk’ubu baduhaye gaz ituma duteka vuba kandi uko abayobozi batwunganira bagashyiraho gahunda ngo buri rugo rubone inka biradufasha tukajya ku kazi dufite ingo ziteye imbere. Ikindi ni uko batwegereje amazi hafi ku buryo tutagorwa no kuyabona.”

Mu byifuzo byabo bagaragaje ko izi gahunda ziborohereza imirimo yo mu rugo zagezwa hose kuko zituma abagore bakora akazi batekanye bakuzuza inshingano neza.

Imiryango irenga 978 yo mu Karere ka Gisagara ni yo imaze guhabwa gaz mu buryo bwa Nkunganire aho Leta ibatangira ikiguzi cya 50% na bo bakitangira asigaye, igikorwa cyatangiye muri Mata 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bashyizeho iyo gahunda yo kunganira abaturage mu kubona gaz mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hakumirwa imyuka ihumanya ikirere.

Yakomeje avuga ko bihaye umuhigo udasanzwe w’uko buri rugo rugomba kugira inka, kandi mu gihe cy’umwaka umwe imiryango 14.794 imaze kugira inka kandi itari isanzwe izifite.

Yashimye uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere, by’umwihariko imikorere n’imikoranire myiza ya ba Mutima w’urugo bo mu Karere ka Gisagara byatumye baba aba mbere mu ntara no ku rwego rw’igihugu mu myaka ibiri ikurikiranye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, yasabye abagore ko mu byo bakora byose bagomba guteganyamo gahunda y’urugo kugira ngo bagire umuryango mwiza utekanye kandi uteye imbere.

Ati “Buriya nusanga uri kuyobora itsinda ry’abantu ariko ugasanga nta ntego mufite ntacyo mushaka guhindura, burya uzamenye ko ubuyobozi bugiye kukunanira.”

Muri iyo nteko rusange hishimiwe ibyagezweho hatangwa ibihembo n’amashimwe ku mirenge yahize indi mu mihigo ya mutima w’urugo 2020-2021, igihembo cya mbere cyegukanwa n’Umurenge wa Save, hahembwa n’indi mirenge ine ya Mugombwa, Kibilizi, Kansi na Mukindo.

Abagore baboneyeho n’umwanya wo gusinya Imihigo ya Mutima w’Urugo y’umwaka 2021-2022.

Abagore bari mu buyobozi mu Karere ka Gisagara bagaragaje ibibafasha kuzuza inshingano no kwita ku miryango
Abagore basabye ko gahunda zibafasha kuzuza inshingano zagezwa n'ahandi
Abagore basinye imihigo ya mutima w'urugo bazesa muri uyu mwaka
Baboneyeho n'umwanya wo gusinya imihigo y'umwaka utaha
Habayeho n'umwanya wo kungurana ibitekerezo
Iyi Nteko rusange ya 20 y'Inama y'Igihugu y'Abagore yari ifite insanganyamatsiko ishimnangira Uruhare rw'umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere
Umurenge wa Mugombwa na wo washimiwe ko wesheje imihigo ya mutima w'urugo
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, yasabye abagore ko mu byo bakora byose bagomba guteganyamo gahunda y’urugo
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bihaye umuhigo udasanzwe w’uko buri rugo rugomba kugira inka
Hatanzwe ibihembo ku mirenge yahize indi mu mihigo ya Mutima w'urugo mu 2020/2021; igihembo cya mbere cyegukanwe n'Umurenge wa Save

[email protected]




source : https://ift.tt/3F8BV2T
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)