Abarenga 240 bavuye mu mashyamba ya Congo basoje amasomo y’imyuga bahabwa n’ibikoresho (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bose hamwe uko ari 246 barimo abagore n’abakobwa 102 bize imyuga itandukanye irimo gusudira, kubaka, kudoda, gutunganya imisatsi, guteka n’iyindi, bigira mu mashuri makuru y’ubumenyingiro aboneka mu Rwanda.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko kwigisha abatahutse imyuga n’ubumenyingiro bigamije kubafasha kwibeshaho no kuzagira ahazaza heza.

Ati “Ni ukugira ngo nibasubira mu miryango bajye kwihangira imirimo ndetse bajye no ku isoko ry’umurimo bashake akazi, kugira ngo babashe kwiteza imbere bo n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.”

Mu bigishijwe harimo abahunze u Rwanda mu 1994 ndetse n’abana babo bavukiye mu mashyamba ya Congo.

Nyirahabineza yavuze ko abo 246 biyongera ku bandi barenga ibihumbi 18 bavuye mu mashyamba ya Congo bigishijwe imyuga mu myaka itandukanye.

Niyogisubizo Léandre w’imyaka 21 y’amavuko yabwiye IGIHE ko yavukiye mu mashyamba ya Congo babaho mu buzima bubi ntiyabasha no kwiga, ariko yishimira ko bageze mu Rwanda bafashwa kubaho no kwiga.

Ati “Nize gusudira kandi ni umwuga nkunda, iyo ndebye ejo hanjye hazaza mbona ari heza kuko ndi mu gihugu gifite umutekano, bitandukanye n’uko twabagaho muri Congo twirirwa duhunga amasasu.”

Ingabire Ernestine w’imyaka 18 y’amavuko na we yigishijwe umwuga wo kudoda.

Ati “Umwuga nize uzamfasha kwibeshaho ntasabirije. Navukiye mu mashyamba tubaho nabi ariko ku bw’amahirwe twatashye mu Rwanda none tubayeho neza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yasabye abasoje kwiga imyuga kujya gukoresha ubumenyi n’ibikoresho bahawe bakiteza imbere.

Ati “Icyo nabasaba ni uko mwishimira kuba Abanyarwanda mugakora cyane kubera ko hari umwanya watakaye. Ubumenyi muhawe mubukoreshe mu kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yanyu.”

Yabasabye gushishikariza abavandimwe babo na bagenzi babo bakiri mu mashyamba gutahuka mu Rwanda kugira ngo baze gufatanya n’abandi kubaka igihugu no kugiteza imbere.

Yijeje ko inzego z’ibanze zizakomeza kubakurikiranira hafi kugira ngo ubumenyi bahawe buzabagirire akamaro babeho neza nk’abandi Banyarwanda.

Umuyobozi w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa byiza rukora byo guteza imbere abaturage.

Abarenga 240 bahoze mu mashyamba ya Congo basoje amasomo y’imyuga bahabwa n’ibikoresho
Bahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa imyuga bize
Bose hamwe uko ari 246 barimo abagore n’abakobwa 102 bize imyuga itandukanye irimo gusudira, kubaka, kudoda, gutanganya imisatsi, guteka n’iyindi
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, aha ibikoresho umwe mu basoje kwiga imyuga
Mu bigishijwe harimo abahunze u Rwanda mu 1994 ndetse n’abana babo bavukiye mu mashyamba ya Congo
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko kwigisha abatahutse imyuga n’ubumenyingiro bigamije kubafasha kwibeshaho
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Valerie Nyirahabineza, ashyikiriza ibikoresho umwe mu basoje kwiga
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ashyikiriza ibikoresho umwe mu basoje kwiga imyuga
Umuyobozi w'Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, ashyikiriza ibikoresho umwe mu basoje amasomo y'imyuga
Umuyobozi w'Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko bazakomeza gufatanya n'u Rwanda mu bikorwa byiza rukora byo guteza imbere abaturage
Umuyobozi wa IPRC Huye, Maj Dr Barnabe Twabagira, aha umwe mu basoje amasomo ibikoresho azifashisha

[email protected]




source : https://ift.tt/3B4Nju2
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)